Nyuma y’umwaka arekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika ndetse akaniyemeza ko agiye gushyira ku ruhande ibigendanye na politiki, Rusesabagina akomeje kubeshya ndetse no kwishongora ku buyobozi bw’ u Rwanda bwamuhaye imbabazi.
Muri iyi minsi ubwo Abanyarwanda n’isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika zibinyujije mu miryango itandukanye idaharanira inyungu no mu bitangazamakuru mpuzamahanga zikomeje gushyira imbere ikihebe Rusesabagina mu gukwirakwiza ibinyoma haarimo n’ibipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’ikiganiro yatanze mu gitangazamakuru cya NPR aho yumvikanye abeshya ko u Rwanda rurimo ibice bibiri, aribyo igice cy’intiti zikize ndetse n’ikindi gice cyakandamijwe, n’ibindi binyoma ku ifungwa rye. Rusesabagina mu mpera z’icyumweru gishize yongeye gutumirwa n’undi muryango udaharanira inyungu witwa Lantos Foundation mu rwego rwo gusakaza ibinyoma birimo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aho uyu muryango ufata Rusesabagina nk’ intwari yahishe abantu ubwo Jenoside yabaga mu Rwanda. Ibintu ugenderaho umuha urubuga rwo gutangaza ibinyoma bye
Muri icyo kiganiro ikihebe Rusesabagina cyongeye kwerekana isura yacyo ya nyayo y’umubeshyi, dore ko aribyo bimutunze aho ari muri Amerika. Icyashenguye benshi ni ukuntu yahawe urubuga maze akavuga ko yarokoye abahutu n’abatutsi, aho yashakaga no guhuza n’ Amerika ikomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu bindi binyoma byinshi bigaragazwa no kubomborekanya amagambo, Rusesabagina yavuze ko ubwo bazaga kumubwira ko arekuwe aho yari aryamye mu cyumba cye muri gereza ya Kigali, iryo ijoro abagororwa bose bahise babyuka maze bajya ku murongo baramusingiza bamusaba “kubavuganira nabo bagafungurwa”. Uyu mubeshyi Rusesabagina nawe ubwe arabizi neza ko ibyo avuga ari ukwikirigita ugaseka.
Ikindi kinyoma ni uko avuga ko yari afungiwe ahantu ha wenyine, ndetse ntatinya no kuvuga ko yari afungiwe mu mwobo, ariko nyamara amashusho agaragaza icyumba cye yabagamo yagiye asakara ku mbuga nkoranyambaga.
Rusesabagina ukomeje gushyirwa imbere n’Amerika, bikamutera gukomeza kurangwa n’ ibinyoma bisebya u Rwanda nk’ umuvuno wo gusiga icyasha ubuyobozi bw’ u Rwanda, akwiye kwibuka ko icyamutaye muri yombi ntaho cyagiye aramutse yongeye akarenga umurongo utukura yakwisanga I Kigali.
Mugenzi Felix.

