Hamenyekanye ko Urukiko Rukuru rwanze kwakira ikirego cya Bernard Ntaganda wari umaze iminsi yarasizoye ko ashaka ihanagurwabusembwa kugirango yemererwe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Amakuru agera kuri MY250TV ahamya ko impamvu urukiko rwanze kwakira ikirego cy’umuhezanguni Ntaganda ari uko kitubahirije amategeko kuko hari ibyo yari yarategetswe ubwo yakatirwaga gufungwa atigeze yubahiriza.
Mu byo Ntaganda wasaritswe n’amacakubiri atubahirije harimo kwishyurira ku gihe ihazabu y’ibihumbi 100 Frw yari yaciwe n’Urukiko Rukuru mu 2010 nyuma kumukatira igifungo cy’imyaka ine amaze guhamwa n’ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri no gukora imyigaragambyo inyuranyije n’amategeko.
Soma kandi: Ntaganda Bernard nasubize amerwe mu isaho, ubusembwa afite ntibuteze kumuvaho!
Uyu muhezanguni yatereye agati mu ryinyo yanga kwishyura ririya hazabu mu gihe nyamara itegeko ryagenaga ko yagomba kuba yishyuye mu myaka ibiri nyuma yo guhamwa n’ibyaha.
Muri uyu mwaka wa 2024 ni bwo Ntaganda yishyuye iryo hazabu ubwo yashakaga gusaba ihanagurwabusembwa ngo abashe kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu mezi abiri ari imbere.
Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bugaragaza ko Ntaganda mu gihe cyose amaze afunguwe, yakunze kwitwara nk’umunyapolitiki n’umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri kandi atari we muyobozi waryo.
Ibyo wamenya kuri Ntaganda
Uyu mugabo w’imyaka 55 azwiho kuba yarabaye igihazi kuva mu busore bwe; ibintu byatumye yirukanwa mu ishyaka rya PS Imberakuri yari abereye umuyobozi kubera ko yari yamaze gutandukira umurongo ryari ryarashyizeho.
Ntaganda yirukanwe mu mwaka wa 2010 nyuma y’uko yari amaze igihe yumvikana avuga ngo “Tura tugabane, niwanga bimeneke. FPR irakina ‘Sinabyaye’. Nibiba ngombwa, tuzakama n’imbogo”, imvugo zisa neza n’iz’amashyaka rutwitsi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ntaganda uzwiho gukoresha imvugo zihembera amacakubiri ari nako zica igikuba mu baturage – nk’urugero, muri Gashyantare 2011 Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo gukurura amacakubiri no guhungabanya umudendezo w’igihugu.
Ntaganda abeshejweno no kwandika amatangazo atagira umutwe n’ikibuno anenga Leta y’u Rwanda abigenza nka kwa kundi iyo umuntu abuze icyo anenga ku nka yibasira icebe ryayo.
Ubwanditsi

