Abambari b’agatsiko k’abajenosideri ka FDU-Inkingi bakomeje gukwirakwiza ibihuha byambaye ubusa bigamije kwangiza isura y’abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko “Kagame yohereje abacengeri bategura banakora jenocide mu Rwanda.”
Ibi ariko ni ikimwaro cy’ibyo bakose bituma biha kugoreka amateka y’u Rwanda bashaka gutagatifuze ingoma mbisha zari zarimitse ingengabitekerezo ya PARMEHUTU ndetse zanahezaga igice kimwe cy’Abanyarwanda byanagejeje igihugu mu Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amateka agaragaza ko umunyagitugu Habyarimana Juvenal “KinanI” ari we wateguye anashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Ibi bigaragazwa n’uko kuva 1959 Abatutsi baratotejwe banakorerwa iyicarubozo kugera mu 1994.
Ibintu byagiye birushaho kuba bibi kuko mu bihe bitandukanye hagiye habaho igeragezwa rya jenoside hakicwa Abatutsi benshi abandi kubera ubwoba bagahunga igihugu.
Habyarimana n’abambari be bashinze umutwe w’interahamwe wagombaga kuzabafasha mu gukora ‘imperuka’ ku batutsi. Interahamwe zashinzwe muri 1990 zishyirwamo urubyiruko rwinshi rwo muri MRND, CDR n’andi mashyaka y’abahezanguni.
Uko iminsi yashiraga interahamwe zagiye zihabwa imyitozo ya gisirikare, zishakirwa impuzankano ndetse zibwirwa ko zigomba kwitegura isaha n’isaha zatangira ‘akazi.’ Nyuma hakozwe za lisiti ariho Abatutsi mu gihugu cyose interahamwe zagize uruhare rukomeye mu gihe cya jenoside kuko zijanditse mu kwica, gufata ku ngufu ndetse no gusahura Abatutsi.
Usibye ubutegetsi bwa Habyarimana bwahaye interahamwe ibisabwa byose zanatijwe umurindi na radiyo rutwitsi RTLM yari yarashinzwe n’abambari ba Kinani igamije kujya inyuzwaho imvugo z’urwango ndetse n’izikangurira bahutu kwica Abatutsi.
Ibi bikorwa byose bibisha byahagarikirwaga n’ubutegetsi bwa Habyarimana ndetse bikanashorwamo amafaranga ya leta,hagira n’ugaragaza ko atabishyigikiye akicwa nk’uko byagenze k’uwari Minisitiri w’Intebe Agatha Uwiringiyimana.
Nta kintu interahamwe za FDU-Inkingi zihishe hirya no hino ku Isi zishobora gukora ngo zisibanganye uruhare zagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Izi nyangabirama zikwiye kumenya kandi bitazigera bizihira kugoreka amateka y’u Rwanda binyuze by’umwihariko ku kugereka Jenoside ku bo zayikoreye.
Muvunyi Balthazar

