Site icon MY250TV

Ikigarasha JP Turayishimiye noneho yigize umuja wa Gen “Neva”w’u Burundi !

Ikigarasha Jean Paul Turayishimye umaze imyaka irenga 15 abundabunda muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri iyi minsi yadukanye umuvuno mushya wo gusingiza ubutegetsi bw’u Burundi burangajwe imbere na Maj Gen Ndayishyimiye Evariste “Neva”.

Ni ibintu uyu mugabo utunzwe no gucuruza ubusutwa kuri YouTube akora kugira ngo yibonere amaramuko cyane ko inzara yenda kumwicira hariya muri Amerika kubera ko nta kintu afite ahakora.

Nk’urugero, Turayishimye aherutse kugaragara kuri YouTube ari kuvuga ivata rikaza aho yasubiragamo ijambo ku rindi imvugo za Perezida Ndayishimiye zirimo iy’uko ngo “Perezida Kagame ari gucura imigambi mibisha ku Burundi » irimo « gukuraho ubutegetsi bwa Ndayishimiye ».

Turayishimye avuga ibyo yirengagije ko Ndayishimiye ari we uherutse kuvugira i Kinshasa ko ashaka gufasha urubyiruko kuvanaho ubutegetsi bw’u Rwanda, ni mu gihe kandi igihugu cye gicumbikiye umutwe w’iterabwoba wa FLN udasiba kwica inzirakarengane z’Abanyarwanda bo mu bice byegeranye n’u Burundi.

Kuba ikigarasha Turayishimye akomeje guhakirizwa kuri buri wese ugaragaje akayihayiho ko kugirira nabi u Rwanda, ntawe bikwiye gutangaza, cyane ko uyu mugabo n’ubundi yavuye mu Rwanda ahunga ubutabera kubera ibyaha birimo n’ibyo kugambanira igihugu.

Biraro Ernest

Exit mobile version