Perezida Tshisekedi akomeje kugaragaza ko ibibazo by’abanyecongo ntacyo bimubwiye, kuri iyi nshuro noneho byamufashe iminsi igera kuri 3 kugira ngo avuge ku bwicanyi umutwe w’iterabwoba wa ADF wakoreye Abanye-Congo ukicamo amagana y’abasivili b’inzirakarengane.
Ni mu gihe ubwo bwicanyi bukimara kuba uyu mutegetsi yahisemo kujya kwirebera umupira kuri sitade aho yagaragaye yishimye nk’aho nta kintu cyabaye mu gihugu cye.
Na nyuma y’iyo minsi itatu minisiteri y’itangazamakuru yasohoye itangazo ari uko abaturage bagiye ku mbugankoranyambaga bakagaragaza ko babajwe no kuba guverinoma yabo yaruciye ikarumira, mu gihe imiryango y’abishwe yo iri mu kiriyo.
Muri iryo tangazo ry’urwiyerurutso, benshi banatunguwe no kuba guverinoma ivuga ko abaguye muri icyo gitero cya ADF ari abagera kuri 41 gusa mu gihe abenshi bemeza ko abishwe basaga 100.
Kuba ubu bwicanyi bwarabereye mu birometero bisaga 2000 kure cyane y’umupaka w’u Rwanda, byabaye impamvu ikomeye ituma Tshisekedi atabwamagana kuko bigoye kubwegeka k’u Rwanda ngo agerageze kubwitirira intambara igisirikare cye gihanganyemo n’umutwe wa M23.
Kubwa Tshisekedi, mu mpera z’icyumweru gishize kujya kuri stade kureba umukino w’umupira w’amaguru byamurutiye kwifatanya n’abanyecongo bagizweho ingaruka n’Icyo gitero cya ADF.
Ibi bikaba bishimangira ubutumwa bwa Tshisekedi bwo kuva mu mwaka w’2019, ku bwe imibabaro y’abanyecongo ntiyakoma mu nkokora ibyishimo bye ndetse no kwinezeza kwe.
Mu kwezi gushize ubwo ihuriro rigizwe na FDLR, SADC, Wazalendo, ndetse n’ingabo z’u Burundi bagabaga igitero ku nkambi y’impunzi ya Mugunga, ubutegetsi bwa Tshisekedi bwihutiye gushinja u Rwanda na M23, ndetse icyo gihe Tshisekedi yohereje intumwa zimuhagararira zirimo abaminisitiri batatu kugirango bakomeze kuyobya uburari batwerera u Rwanda ubwo bwicanyi.
Mu burasirazuba bwa repubulika iharanira demokarasi ya Congo ibikorwa by’ubutabazi birushaho gusubira inyuma kubera ubukana bw’ibitero by’imitwe y’iterabwoba ya ADF ndetse na FDLR. MU by’ukuri uruhare rw’ubutegetsi bwa Tshisekedi ndetse n’igisirikare cye mu guteza abanyecongo aka kaga rugaragarira buri wese ntirushidikanywaho.
Ndayambaje Marc

