Ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje gukora ibishoboka byose ngo buhishiri Jenoside bumaze iminsi bukorera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi ubu butegetsi bwita “abanzi b’igihugu”.
Ni Jenoside n’Umuryango w’Abibumbye uzi neza ko iri kuba aho by’umwihariko mu mpeza z’icyumweru kirangiye intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, ishinzwe ibyo gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, yatanze impuruza kuri iyi Jenoside nyuma yo gusura Congo.
Gusa ikibabaje ni uburyo Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Congo (MONUSCO) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukuboza 2022 zasohoye itangazo rishyigikira uruhande rw’ubutegetsi bwa Congo ku icengezamatwara ubu butegetsi bukomeje gucura hejuru y’ubwicanyi bwakoreye inzirakarengane z’abaturage batuye ahitwa i Kishishe hariya muri Congo.
Ni ubwicanyi izi ngabo zakoze zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR hamwe n’indi mitwe bisanzwe bikorana irimo NYATURA, APCLS na Mai Mai, gusa MONUSCO aho kwamagana cyangwa guhagarika iriya Jenoside ikomeje gutwara ubuzima bwa benshi, yiyemeje gushyigikira ibyo ubutegetsi bwa Tshisekedi buvuga aho bushinja umutwe wa M23 kugira uruhare muri ubwo bwicanyi bw’i Kishishe.
Ni mu gihe Tshisekedi n’abo bafatanya gutegeka Congo bashyize imbaraga mu kwigira umweru muri buriya bwicanyi nk’umuvuno mushya wo kurangaza Isi no kuyoba uburari kuri Jenoside bakomeje gukorera Abatutsi b’Abanyekongo aho babica amanywa n’ijoro.
Birababaje kuba MONUSCO igwa mu mutego w’aba bategetsi ba Congo mu gihe nyamara yakabaye ishyira mu bikorwa umuhigo Umuryango w’Abibumbye (ari nawo mukuru w’izi ngabo) wihaye ko nta yindi Jenoside izongera kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu myaka 28 ishize.
Gusa ku rundi ruhande, abasesenguzi basanga ibyo MONUSCO irimo bigamije kwigarurira imitima y’Abanyekongo bari bamaze amezi menshi mu myigaragambyo yo kuyihambiriza ikava ku butaka bwa Congo cyane ko imaze imyaka isaga 30 yarananiwe kugarura amahoro mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Mugenzi Félix

