Site icon MY250TV

‘Abapumbafu’ bakomeje kwivamo nk’inopfu nyuma y’imbwirwaruhame ya Chairman Kagame

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi akaba n’Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yagaragaje ko u Rwanda rwagize ibyago byo kuyoborwa n’abayobozi babi yise ‘abapumbafu’.

Yabigarutseho kuri uyu wa 2 Nyakanga 2024 ubwo yakomerezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 mu Ntara y’Iburasirazuba mu Turere twa Kirehe na Ngoma.

Yagize ati : ”Ibyago u Rwanda rwagize ni abayobozi b’abapumbafu, rwagize ibyago byo kugira abayobozi na politiki by’ibipumbafu,ubu rero turubaka u Rwanda turuvana kuri ayo mateka y’ubupumbafu, iby’amatora ni demokarasi yo guhitamo ubuyobozi butari ubupumbafu.”

Ubupumbafu ni ijambo ryo mu rurimi rw’igiswayili risobanuye ubugoryi. Iri jambo ryakorogoshoye interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi aho kugeza magingo bakomeje kuvuga amangambure ku mbuga nkoranyambaga ari nako bagoreka iri jambo rya Chairman Kagame nk’uburyo bwo kwikura mu isoni.

Soma kandi: Aho bukera amatora yo muri Nyakanga aratuma interahamwe n’ibigarasha biruka ku musozi!

Kuva Umuryango FPR Inkotanyi wabohora u Rwanda politiki z’ubupumbafu zari zubakiye ku gucamo ibice Abanyarwanda zabaye amateka ndetse ibi bikaba bikunze gutangwamo ubuhamya n’Abanyarwanda aho uyu mukandida akandagije ikirenge hose ari kwiyamamaza.

Interahamwe n’abambari bazo icyo bakwiye kumenya ni uko wabatsinze ntaho yagiye, bakwiye kumenya kandi ko mu gihe gikwiye ubutabera buzakora akazi kabwo cyane ko icyaha bakoze kitajya gisaza.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version