Site icon MY250TV

Nta kizabuza impala gucuranga – Ubutumwa bugenewe interahamwe za FDU-Inkingi ku matora y’u Rwanda

Mu gihe Abanyarwanda bakomeje kuryoherwa no gushyigikira abakandida babo mu bikorwa byo kwiyamamaza ku wa Perezida wa Repubulika n’imyanya y’abadepite, intagondwa zo muri FDU-Inkingi zo zabuze amahwemo kuko zo icyo zifuza ari ugutobera aya amatora.

Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira kuwa 22 Kamena 2024, bikomeje kurangwa n’umutuzo ndetse nk’uko bimenyerewe nta mvururu ahubwo Abanyarwanda bari kwitegura amatora nk’abiteguye ubukwe aribyo bikomeje kubuza amahwemo imburamukoro za FDU-Inkingi.

Umumotsi w’izo mburamukoro, Musabyimana Gaspard, abinyujije ku muyoboro rutwitsi basanzwe bajya kwitotomberaho, yumvikanye aca ibikuba ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku ruhande rw’umukandida wa FPR-Inkotanyi “bikomeje kugenda nabi” ndetse ko “abantu bakomeje gupfa ndetse n’uburenganzira bwabo bugahonyorwa.’’

Ibyo ari ko ni nk’ibya wa wundi wabuze icyo atuka inka ati ‘dore urucebe rwayo’ kuko aya matora interahamwe zayageze amajanya inshuro nyinshi yewe zinavuga ko zizayadurumbanya nyuma y’uko umuhezanguni Ingabire Victoire zari zishyigikiye agonzwe n’ubusembwa bwamubayeho karande bwatumye atiyamamaza.

Abanyarwanda bambaye ikirezi ndetse bazi ko cyera ninayo mpamvu mu kwamamaza umukandida wabo ariwe mahitamo yabo, Paul Kagame, biba ari ibirori ndetse binagaragarira ku mubare munini ujya kumushyigikira mu turere, imibare ntibeshya!

Inyangabirama zabuze epfo na ruguru zirarushywa n’ubusa zica ibikuba kuko induru bamaze imyaka 30 bavuza bakabaye ubu babona ko bidateze kugira icyo bihungabanya ku Banyarwanda, ibikorwa byo kwiyamamaza bizakomeza kugenda neza ndetse n’amatora nyirizina nta giteze kuyakoma mu nkokora.

Abanyarwanda bazi neza aho bajishe igisabo – usibye kuba batahatera ibuye ntibanatuma hari inyangabirama irihatera, imburamukoro za FDU-Inkingi zikwiye kubizirikana.

Muvunyi Balthazar

Exit mobile version