Site icon MY250TV

Interahamwe za FDU-Inkingi mu yindi byenda gusetsa zo zita “dipolomasi”

Agatsiko ka FDU-Inkingi kagizwe n’intagondwa z’interahamwe n’abazikomokaho kashinzwe na Ingabire Victoire, kongeye kwiha amenyo y’abasetsi ubwo kasohoraga itangazo ryishimira intsinzi ya Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibi FDU-Inkingi yabinyujije mu ibaruwa yagiye ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro z’iki cyumweru, iyo baruwa ikaba yaragarukiye kuri izo mbuga cyane ko nta munyapolitike cyangwa igihugu cyata umwanya ku bambari b’aka gatsiko kuko nta  hantu na hamwe kazwi kuri iyi Si uretse kuri murandasi.

Iyo baruwa yashyizweho umukono na Placide Kayumba, umuhungu w’interahamwe kabombo Dominique Ntawukuriryayo, uyu Kayumba akaba ari “Perezida” w’agakingirizo wa FDU-Inkingi kubera ko aka gatsiko ubundi kayoborwa mu buryo bw’iyakure n’umuhezanguni Ingabire Victoire.

Mu gisa nk’ikinamico, abambari ba FDU-Inkingi binyuze muri iriya baruwa kuri iyi nshuro basabye Donald Trump “kuzahindura demokarasi mu Rwanda”, bakomeje basetsa imikara bavuga ko bizeye ko ubuyobozi bwa Trump buzabafasha gushyira ku murongo “ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.”

Ibikubiye muri iyo nyandiko bishimangira imitekerereze iciriritse ndetse no kwikirigita ugaseka bisanzwe biranga FDU-Inkingi dore ko yirengagiza ko u Rwanda ari igihugu cyigenga ndetse cyitari mu bukoloni bwa Amerika.

N’ubwo amanjwe y’izi ntagondwa nta muntu wayataho umwanya, bigaragara ko zidakurikira politike y’Isi ya none by’umwihariko imigabo n’imigambi bya Trump aho we ubwe yatangaje ko nta gahunda afite yo kwivanga mu mitegekere y’ibindi bihugu.

Soma kandi: Intagondwa za FDU-Inkingi ntiziyumvisha uburyo zimaze iminsi zicurangira abahetsi

Abambari ba FDU-Inkingi bishuka ko ishyaka ritavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda mu gihe nyamara ari interahamwe kabombo n’ibyihebe byatorotse ubutabera bw’u Rwanda – iyi ikaba ari nayo mpamvu bakomeje kwihishahisha hirya no hino i Burayi aho badashobora gukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda.

Placide Kayumba wamaze kwishyira hejuru nk’umurizo w’ihene na bagenzi be, bakwiye kumenya  urwego bariho; Trump bari gupfukamira ntabwo ashyigikiye interahamwe n’amacakubiri biyeguriye.

Mugenzi Félix

Exit mobile version