Site icon MY250TV

Interahamwe n’ibigarasha bungukira iki mu kuba hari Abanyarwanda basengera ahashyira ubuzima bwabo mu kaga?

Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’abanyabyaha bihishe hirya no hino ku Isi barimo interahamwe n’ibigarasha bakomeje kuvuga amangambure kubera icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa mu bice bitandukanye by’Igihugu – ibintu bituma abantu bibaza icyo izi nyangabirama zungukira mu kuba Abanyarwanda basengera ahantu hashobora no gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Kaitesi Usta, aherutse kubwira Televiziyo y’Igihugu ko icyemezo cyo gufunga insengero gishingiye ku guharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda muri rusange. Ati: “Nta dini rifatika, rikora ibyemewe n’amategeko ryahagaritswe. Hafunzwe ahantu hose hatujuje ibisabwa.”

Dr. Kaitesi yagaragaje kandi ko itorero ridashobora kuganisha abayoboke baryo mu cyerekezo u Rwanda rwihaye byanagorana ko ribageza mu Ijuru. Ati: “Imana yahaye ubwenge ubuyobozi bw’u Rwanda. Twifuza ko abantu basenga ariko mu buryo buhesha Abanyarwanda agaciro.”

Bamwe mu nterahamwe n’ibigarasha bakwije ibihuha bitandukanye bavuga ko “Leta y’u Rwanda ibuza abaturage gusenga”, abandi bakavuga ko “insenegro zitahagarikiwe ari izikoreshwa n’inzego z’ubutasi” n’ibindi binyoma bidafite ishingiro.

Gusa ntawabura kwibaza icyo aba banzi b’u Rwanda bakungukira mu kuba umuturage yasengera mu rusengero rucyubakwa rukamugwaho agapfa, cyangwa icyo bakungukira mu kuba umuturage yakubitirwa n’inkuba mu rusengero kubera ko nta murindankuba rufite.

Insengero zifungwa ni izisengerwamo zitaruzura, izidafite ubwiherero, imirindankuba, uburyo bugarura amajwi, ‘parking’ ihagije n’ibindi bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Icyo interahamwe n’ibigarasha batazi ni uko bamwe mu bayobora insengero na za kiliziya bakiriye neza icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo guhagarika ahasengerwa hatujuje ibisabwa.

Umwe muri bo yagize ati: “Urusengero rwa mbere ari umutima w’umuntu, bivuze ko gufunga inyubako y’urusengero bitavuze gufunga umutima w’umuntu bityo ko bitamubuza gukomeza gusenga no kubana n’Imana”.

Yasabye abakirisitu kumvira no kubahiriza amategeko ya Leta ndetse agira inama bagenzi be kugerageza kuzuza ibyo basabwa bakabona kongera gufungurirwa.

Induru y’aba banzi b’u Rwanda kubera ko leta yita ku baturage bayo ikabarinda icyabashyira mu kaga ni icyerakana ko nta cyiza bifuriza u Rwanda, ahubwo bashaka ko rusubira mu bihe rwaciyemo, gusa baribeshya ntabwo bizongera kubaho kuko Leta ishyize Imbere “Umuturage ku Isonga”

Mugenzi Félix

Exit mobile version