Site icon MY250TV

Interahamwe n’ibigarasha bakomeje kwivamo nk’inopfu mu kibazo cy’insengero zifungwa

Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha ndetse n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi bari kuvuga amangambure ashimangira uburyo hari inyungu z’umuvumo bakuraga mu nsengero zitujuje ibyangombwa zikomeje gufungwa mu Rwanda.

Ibi byigaragaje kuri iki Cyumweru tarikiya 14 Nzeri 2024 nyuma y’ukoPerezida Kagame wari witabiriye amasengesho yo gusabira igihugu azwi nka ‘National Prayer Breakfast’ yongeye gusaba Abanyarwanda kuba maso kuko hari ibisambo byitwikira ijambo ry’Imana maze bikabacucura utwabo.

Perezida Kagame yagaragaje ko atumva uburyo Abanyarwanda bongeye kwisanga muri iki kibazo, kuburyo byageze aho hafatwa icyemezo cyo gufunga insengero.

Ati “Ibintu biheruka bijyanye no gufunga insengero byarangiye bijya hanze biba nk’icyateye u Rwanda. Ndibuka igihe twigeze kugira inzige zigatera u Rwanda abantu tugashaka uko turwana n’inzige zangije imyaka, nabyo byarazamutse biba nk’aho u Rwanda twatewe n’inzige, kubera iki?”

Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko imikorere nk’iyi aho umuntu abyuka agashinga urusengero kubera ubukene idashoboka.

Ati “Mumbwire ukuntu buri wese aho azajya ashakira azajya avugango ariko murabizi, nakennye ariko hari uburyo bumwe umuntu ashobora gukoreramo amafaranga butanavunanye, bati ’ni ubuhe se?’ Umwe akabwira undi ati ’ariko reka dushyireho idini turyite uko dushaka, wowe uzajya wakira amaturo, njyewe nzajya nigisha’, undi ati ’ibyo gusa?’ Bagatangira bakazerera mu Rwanda, ndetse bakabisiga ko byanahawe umugisha […] ibyo nabyo bikitirirwa kubonekerwa.”

Nyuma y’iri jambo ibigarasha n’interahamwe bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga aho ibyo bavuga bishimangira ko icyemezo Leta y’u Rwanda yafashe cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa ari igitego cy’umutwe yabatsinze.

Umuhezangu Uwizera Christine “Coleman” umaze igihe abundabunda i Denver ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba yihisha mu mutaka wo kuba “Pasitoro” ariko akavugira interahamwe, ni umwe mu bavuze ivata rikaza ngo aramagana icyemezo cya Leta y’u Rwanda.

Uyu mugore wasaritswe n’amacakubiri ndetse n’inengabitekerezo ya Jenoside mu kwikura mu isoni avuga ko Leta “yivanze mu buzima bw’amadini” nyamara ibi byose ni uguta inyuma ya Huye cyane ko aya manjwe ayavugishwa no kuba ahubwo Leta y’u Rwanda yaratahuye abo yashakaga gukoresha ngo bayobye Abanyarwanda.

Kuba Perezida Kagame yaratanze buriya butumwa buburira uwari we wese wakwongera kugaragara akora ubutekamutwe yitwikiriye idini, byongera gushimangira ko ari umuyobozi mwiza ubereye maso Abanyarwanda ndetse ko ntawapfa gukoresha abanyarwanda ibyo yishakiye agamije kubayobya ngo abacucure utwabo.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version