Site icon MY250TV

“Rwanda Shima Imana” yambitse ubusa interahamwe n’ibigarasha!

Abanyarwanda babarirwa mu bihumbi 45 baturutse hirya no hino mu gihugu, kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024 bahuriye i Kigali muri Sitade Amahoro maze bashima Imana ku kuba yarababaye hafi mu rugendo rwo kwiyubakira u Rwanda mu myaka 30 ishize FPR-Inkotanyi ihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byari mu giterane ngarukamwaka cyizwi nka “Rwanda Shima Imana”. Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard wacyitabiriye, yagaragaje ko ibyiza igihugu cyagezeho mu myaka 30 ishize byagezweho k’ubufatanye bwiza hagati ya Leta ndetse n’abanyamadini.

Yagize ati : “Guverinoma y’u Rwanda ishima uruhare rwanyu mu guteza imbere igihugu cyacu. Ubufatanye bwanyu na guverinoma turabuzi. Hari ibijyanye n’uburezi, ubuzima, kurwanya ubukene, ubuhinzi n’ubworozi. Amadini ari aya abakirisitu n’atari ay’abakirisitu yose abigiramo uruhare. “

Kuba ubufatanye bwa Leta n’amadini bukomeje gutanga umusaruro mwiza byemejwe kandi n’abanyamadini bitabiriye kiriya giterane – ibi bikaba bivuguruza bikomeye amagambo ajya akunda kubunzwa na ba bangamwabo b’interahamwe n’ibigarasha birirwa babundabunda mu bihugu by’amahanga ndetse bakaba batunzwe no kwirirwa bahimba icyateza urwicyekwe hagati ya Leta ndetse n’amadini.

Ni ibintu byagaragaye by’umwihariko mu minsi ishize ubwo Leta yahagarikaga insengero zitujuje ibisabwa aho interahamwe n’ibigarasha bihutiye kuzamukira kuri icyo kibazo maze bagaragaza ko bari bafite inyungu mu kuba hari insengero zakoraga mu kajagari.

Kuba nyuma yo guhagarika jenoside, ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR Inkotanyi, bwarakomeje kwesa imihigo ubutitsa mu nzego zose ni igitangaza nk’ibindi bitangaza byavuzwe mu mateka y’Isi.

  Ibyo kandi byisobanura neza kurushaho iyo urebye aho ubukungu bw’u Rwanda bwavuye ukagereranya n’aho bugeze ubu kuko mu 1995 ingengo y’imari y’u Rwanda yari miliyari 54 gusa z’amafaranga y’ u Rwanda ubu ni miliyari zisaga ibihumbi bitanu n’igice zikaba zarikubye incuro 105 zose.

Ukuri kudashidikanywaho uyu munsi wa none nuko ibyagezweho n’u Rwanda rubikesha ubuyobozi bwiza, ndetse bukaba bufatanyije n’abanyarwanda gukomeza iyo ntambwe, abirirwa babunza amagambo yo kurusebya gusa, bakwiye kumenya ko kuvuga ubusa kwabo bidateze gukoma u Rwanda mu nkokora.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version