Site icon MY250TV

Uburyo RPF-Inkotanyi yubatse ubukungu bw’u Rwanda ihereye ku busa bikomeje kurwaza muzunga interahamwe!

Ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bibarizwa mu kwaha kw’inyangabirama ziyita ko zirwanya ubuyobozi bw’u Rwanda ntihasiba kugaragara inkuru zijora iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 29 ishize.

Ni inkuru zikwirakwiza by’umwihariko n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi – ibintu bakora nk’ipfunwe baterwa no kuba babona igihugu basize bagize umuyonga gikomeje gukataza mu iterambere mu gihe bo bibwiraga ko kitazongera kubaho.

Imibare ya Banki y’Isi yerekana ko mu mwaka wa 1993 ubukungu bw’u Rwanda bwari bwaraguye hasi ku ijanisha riri munsi ya zero (-8.1) ni mu gihe umwaka wakurikiyeho mu 1994 ubuyobozi bubi bwahise bworeka igihugu maze ubukungu bugera ikuzimu ku ijanisha ryo munsi ya zeru ni ukuvuga kuri -50.2 .

Icyo gihe kubera Jenoside yakorewe Abatutsi inzego zose n’ubundi zari zisanzwe zijegajega zahise zigwa mu mwobo ukomeye, ku buryo nyuma y’aha byasabye imbaraga z’umurengera kugira ngo igihugu cyongere kibeho mu nzego zitandukanye.

RPF/A-Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside buri kintu nkenerwa mu buzima bw’umunyarwanda cyarihutirwaga ariko kurushaho hari hakenewe ubuyobozi buzi icyo Abanyarwanda bakeneye nyuma y’amateka mabi y’umwijima bari bavuyemo, kubabanisha byarihutirwaga ariko kurushaho ubukungu bwabo bwari bukeneye kongera kuzurwa.

Ku ikubitiro mu mwaka wa 1995 ingaruka za Jenoside zikiri mbisi ku gihugu n’abanyarwanda muri rusange, ubuyobozi burangajwe imbere na FPR bwakuye ubukungu bw’igihugu kuri -50.2% burazamuka bugera kuri 35.2%.

Ibyo byahise birema icyizere gikomeye mu Banyarwanda ndetse n’amahanga ataratekerezaga ko bishoboka atangira guhanga amaso iterambere rishoboka mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside.

Mu mwaka wa 2020 kimwe n’ahandi hose ku isi kubera icyorezo cya Covid-19, ubukungu bwarahungabanye ariko ubuyobozi bw’u Rwanda bwongera kwishakamo ibisubizo bituma ubukungu bwari bwaraguye ku kigero cya -3.4% icyo gihe bugera ku ijanisha rya 10.9 muri 2021.

Inkuru nk’izi zakunze gutera ipfunwe ibigarasha ndetse n’udutsiko tw’abiyita ko barwanya Leta y’uRwanda kubera ko ibi byose byagiye bigerwaho nta ruhare babigizemo, ahubwo bakagoreka ukuri babeshya amahanga ariko bikaba iby’ubusa.

Raporo nshya ya banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB) nayo igomba kuba iri bubuze amahwemo abiyemeje gusebya urwababyaye kuko yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gukataza mu iterambere ry’ubukungu ku buryo umusaruro mbumbe warwo uzaza ku isonga muri Afurika y’uburasirazuba.

Iyi raporo kimwe n’izindi zigaragaza ko uyu muvuduko w’ubukungu bw’urwanda ari ukubera imiyoborere myiza yahawe intebe mu Rwanda.

Ku bw’ibyo abantu nka Twagiramungu “Rukokoma” n’abandi b’imburamukoro nkawe bazakomeza guhabwa inkwenene mu gihe babeshye Isi ku iterambere ry’u Rwanda kuko rigeze aho buri wese abona.

Ndayambaje   Marc

Exit mobile version