Ikigarasha Rudasingwa Théogène wamenyekanye nka “RedCom” mu bikorwa by’ubutekamutwe, yagaragaye afite ipfunwe n’ikimwaro nyuma y’uko Abanyarwanda baherutse kongera kugirira icyizere Perezida Kagame mu gihe nyama iki kigarasha nta ko kitagira ngo kibamwangishe.
Iki gisahiranda kimaze imyaka irenga 20 kibundabunda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 24 kubera ibyaha birimo gushinga umutwe w’iterabwobawa RNC no kubangamira umutekano w’igihugu.
Mu kiganiro Rudasingwa wahindutse umugaragu w’inda yatambukije kuri uyu wa Gatatu tarikiya 21 Kanama 2024 ku muzindaro wa YouTube asanzwe acururizaho ibihuha kugira ngo abone icyo ashyira mu gifu, aravuga ivata rikaza maze akivamo nk’inopfu akagaragaza ko afite ishavu aterwa no kuba nta Munyarwanda witaye kuburozi ahora anyuza mu nyandiko ze ziterekeranye zibasira Perezida Kagame n’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Muri icyo kiganiro, ikigarasha Rudasingwa yiva inyuma akavuga ubusa ku mahitamo ya Demokarasi Abanyarwanda baherutse kugaragaza bitorera Perezida Kagame, yabona ibyo avuga ariya manjwe akazanamo ibintu biterekeranye yita ko yabonye ubwo yari kurugamba rwo kubohora igihugu – gusa yibeshya ko Abanyarwanda bayobewe uburyo yarumbiye igihugu kuva urwo rugamba rutangira kugeza ubwo atatiye- igihango akaba ikigarasha.
Rudasingwa akwiye kumenya ko guhora asiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda bitazigera na rimwe bimugira umwere cyangwa ngo bimuhe amahoro aho yirirwa abunga.
Kuba Perezida Kagame yaregukanye intsinzi ikomeye mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka ni ubutumwa bukomeye bw’abanyarwanda bwereka inyangabirama nka Rudasingwa n’abandi ko imigambi mibisha bafitiye u Rwanda izahora ibapfubana.
Ndayambaje Marc

