Mu mpera z’icyumweru kirangiye mu Ishyamba rya Kibira rigabanya u Burundi n’u Rwanda, ku gice cy’u Burundi, hagaragaye imirambo irenga 200 y’ingabo z’u Burundi (FDNB) ivanze n’iy’ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR wiyita ko u Rwanda ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ni inkuru yaciye igikuba mu Burundi kugera no mu biro bya Perezida Ndayishimiye nk’umugaba w’ikirenga wa FDNB, gusa kandi yahishuye imigambi mibisha uyu mutegetsi afitanye na FDLR cyane ko basanzwe bakorana mu mashyamba ya Congo mu ntambara barwana n’umutwe w’Abanye-Congo wa M23.
Ntibirasobanuka neza uburyo bariya basirikare ba FDNB-FDLR bapfuyemo, gusa icyizwi nuko bari bamaze igihe bitoreza mu Ishyamba rya Kibira ari nako banoza umugambi mubisha wo gutera u Rwanda cyane ko Ndayishimiye yagaragaje inyota yo gukuraho ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye.
Hirya y’iriya mirambo, muri ririya shyamba hagaragaye kandi inkomereze zirenga 500 aho magingo ziri kuvurirwa mu mavuriro anyuranye y’i Burundi ari nako zimwe zipfa cyane ko zari zakomeretse bikomeye.
Kuba Perezida Ndayishimiye akorana na FDLR ntabwo bikiri ibanga kuko uyu mubano umaze igihe kuva ishyaka rye rya CNDD-FDD ryafata ubutegetsi maze rigashyira imbere ingengabiterekerezo ya Hutu Power.
CNDD-FDD na FDLR bahuje umugambi kirimbuzi wo gutsemba Abatutsi mu Karere k’Ibiyaga bigari – ibintu bishimangira ubugome ndengakamere bafite cyane ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nta somo yabasigiye.
Soma kandi: Perezida Ndayishimiye akomeje kwiyegereza abari ku ruhembe rw’imvugo z’urwango zibasira Abatutsi
Perezida Ndayishimiye yiyemeje guhuriza hamwe abo bahuje ingengabitekerezo ya Jenoside, gusa imigambi mibisha yabo nta cyo iteze kubagezaho kuko nta na rimwe inabi iteze kuzaganza ineza.
Biraro Erneste

