Site icon MY250TV

Intore yahindutse umurenzamase w’interahamwe n’ibigarasha: Tumenye Akagarasha Eric Niyongabo (Video)

Ku mbuga nkoranyambaga hadutse agahungu k’amafuti kitwa Eric Niyongabo bigaragara ko kogejwe mu bwonko aho gasigaye gatunzwe no gutuka bya gishumba abayobozi bakuru b’u Rwanda.

Aka gahungu ubusanzwe kirirwa kabundabunda mu byaro byo muri Polonye – igihugu kagezemo kagiye kwiga ariko gahita gasamirwa hejuru n’ibigarasha ndetse n’interahamwe zihishe hirya no hino i Burayi maze izo nyangabirama ziragahindura mu gihe nyamara kahoze kazirwanya.

Uyu Niyongabo ahindutse vuba cyane ko yahoze ari Intore y’Intagamburuzwa; ibintu ubwe yiyemerera, ndetse yigeze no gutangariza Televiziyo y’u Rwanda igihe yitabiraga itorero ry’Intagamburuzwa z’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG).

Nk’uko bigaragara mu mashusho ari hano hepfo, Niyongabo icyo gihe yagize ati: “…mbihuje n’ijambo Perezida yavuze, nta muntu ushobora kutwangiriza ibyacu twaruhiye ngo tumureke gutyo ahubwo hari ikindi twakora kugira ngo tumwirinde (…) tugomba kwiyemeza ko ibyo igihugu cyarwaniye tugomba kubisigasira nkatwe urubyiruko tuzaba abayobozi b’ejo hazaza.”

Nk’aho katavuze ayo magambo, aka gasore gasigaye kirirwa kazenguruka ku mizindaro ya YouTube ibarizwa mu kwaha kw’ibigarasha n’interahamwe nka Padiri Nahimana, Jambo Asbl ndetse n’abandi benshi biyemeje gutoba ibyo Abanyarwanda bagezeho bafatanyije n’ubuyobozi burangajwe imbere n’Umurynago FPR-Inkotanyi mu myaka 30 ishize.

Bamwe mu biganye n’iyi mburamukoro mu Rwanda baganiriye na MY250TV, nyuma yo kubona ibyo isigaye yirirwamo bayigaye cyane bavuga ko bitari bikwiye cyane ko Guverinoma y’u Rwanda kirirwa gatuka kize kuri buruse yayo; ibintu bishimangira ko aka gasore ari indashima.

Ikindi gitangaje ni ukuntu kahoze ari kazima, kanashima Perezida Kagame aho akomeje kugeza igihugu, gusa kubera udufaranga tw’umuvumo tw’interahamwe n’ibigarasha kiyemeje guhinduka nk’igicu aho ubu kahindutse igikoresho gikongeza uburozi mu rubyiruko rw’u Rwanda, ibintu ariko bitazagahira na rimwe.

Aka gahungu gasohora ibiganiro buri munsi bidafututse byuzuyemo ibitutsi bikomeye, ibintu bituma abagakurikira badahwema kukagira inama yo kureka iyo mico mibi, kakava ikuzimu kakagaruka ibumuntu.

Gakwiye kumenya ko kugendana no gukorana n’Abajenosideri ntacyo bigeza ku muntu uretse konka ibitekerezo n’ubugome byabo, bityo rero gashatse kazibukira kuko nta na rimwe amafranga azaruta igihugu. Amafranga arashira ariko igihugu urakigumana.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version