Muri iyi minsi abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa YouTube bari kubona ukwihuza kw’ibigarasha Kobwa Marie Rose na Eric Niyongabo aho baba bavuga ibintu bidafite umutwe n’ikibuno basebya ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Nk’urugero,aba bombi baherutse kumvikana bameze nk’abasinze ibiyobyabwenge aho umwe yateraga undi akikiriza bavuga ko “FPR ntabwo ikorera inyungu z’Abanyarwanda”.
Igitangaje ni uburyo Kobwa na sous-gabo Niyongabo nta n’umwe ushobora gukandagiza ikirenge mu Rwanda ngo yirebe iterambere ridaheza FPR ikomeje kugeza ku Banyarwanda cyane ko aba bombi biyemeje kwangarira mu mahanga.
Kobwa yigize impunzi mu Bufaransa aho yirirwa yikingiranye mu kazu k’icyumba cyimwe ubundi agakoresha udufaranga Leta y’icyo gihugu iha imyanda nka we ngo tumutunge mu kugura interineti akoresha yibasira ubuyobozi bw’u Rwanda kugira ngo interahamwe n’ibigarasha bamuhe ku mafaranga yabo y’umuvumo.
Ni mu gihe Niyongabo we yirwa ahunahuna mu byaro byo muri Polonye, aho yagiye ajyanywe no kwiga ariko bitewe n’inda yamunaniye bikorohera ibigarasha n’interahamwe zihishe hirya no hino i Burayi kumusamira hejuru aho bafatiranye ubwenge bwe bucye ubundi bamugira igikoresho cyabo maze nawe yiyemeza gutuka abamuhaye amata cyane ko yize yishyurirwa na Leta y’u Rwanda.
Kobwa Marie Rose we kuva cyera yemeje gutuka no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda, aho adasiba gukora ibiganiro byuzuye ibitutsi, ibintu muri iyi minsi ari kwinjizamo ako gahungu Niyongabo cyane ko nako kagira ibitutsi nk’ibyabashumba.
Icyo ibi bigarasha byombi bikwiye kumenya ni uko FPR-Inkotanyi yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, ihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse by’umwihariko ikora iyo bwabaga ifatanyije n’Abanyarwanda mu kubaka igihugu cyari cyasenyutse burundu mu ngeri zose.
FPR- Inkotanyi kandi yagaruye icyizere mu Banyarwanda bari bamaze kubona ubutegetsi bwariho bukora Jenoside, hanyuma irangajwe imbere na Perezida Kagame, Abanyarwanda bongeye kwibonamo igihugu.
Ibyo bituma FPR-Inkotanyi Abanyarwanda bayibona nk’umucunguzi wabo, aho baherutse kubigaragaza bongera gutora ubuyobozi burangajwe imbere nayo ngo bwongere bubageze ku iterambere mu yindi myaka itanu iri imbere.
Ibyo byose byerekana ko ibyo ibigarasha Kobwa na Niyongabo bavuga ari ibinyoma ahubwo bo bagamije kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye, ibintu bitazabahira na rimwe dore ko Abanyarwanda nabo bakomeye ku buyobozi bwabo.
Ibi bigarasha biraruhira ubusa!
Mukobwajana Linda

