Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kumvikana amagambo y’ubujajwa akwizwa n’ibigarasha bibiri byihishe i Burayi birimo inkotsa Kobwa Marie Rose na Noble Marara wabaye imbata y’ibiyobyabwenge, aba bombi ubu noneho basariye mu gukwiza ikinyoma cy’uko ngo mu Rwanda hari amacakubiri mu gihe nyamara ari bo birirwa bayabiba.
Aba bombi bumvikanye bavuga ubwo busa mu kiganiro cy’amajwi giherutse kubera kuri X aho bihandagaje bavuga ko “nta narimwe amacakubiri yigeze ashira mu Rwanda” abintu babeshya ko bishyigikwe na Leta.
Mu byukuri ibi byose n’ibinyoma bigamije gutesha agaciro gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ndetse no gusiga icyasha u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwarwo – ibintu n’ubundi badahwema gukora buri munsi ariko bikanga bikabapfira ubusa.
Izi mburamumaro zikwiye kwibuka ko Abanyarwanda bahisemo gusiga inyuma amacakubiri, biyemeza gukorera hamwe ngo bateze imbere igihugu, habaho gutanga imbabazi hagati y’uwishe n’uwiciwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ayo macakubiri ibi bigarasha bivuga ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko Ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi bwakoze ibishoboka byose ngo bugarure ubumwe mu Banyarwanda kandi byarashobotse.
Soma kandi: Harabura gato ngo inkotsa Kobwa Marie Rose itoragure amasashi yo mu mihanda y’u Bufaransa
Izi nyanagabirama zirirwa zibundabunda mu mahanga zikwiye kumenya ko u Rwanda rwahindutse, rukubaka ubumwe kandi ko icyemezo cy’ubumwe cyashyizwe imbere mu guharanira ahazaza habereye Abanyarwanda.
Ibyo bakora byose ngo basenye ibyo u Rwanda rwagezeho cyangwa ngo basige icyasha Perezida Kagame, ntabwo biteze gufata kuko Abanyarwanda nibo bazi aho bavuye n’aho bashaka kujya.
Mukobwajana Linda

