Site icon MY250TV

Cyera kabaye Tshisekedi yemeye kwitandukanya na munywanyi we FDLR, ese koko arakomeje?

Nyuma y’igihe kinini cy’amananiza agamije gukingira ikibabaza umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo 2024, ubutegetsi bwa Kinshasa bwavuye kw’izima bushyira umukono kuri gahunda igamije gutsinsura uyu mutwe usanzwe ukorana bya hafi na Perezida Tshisekedi.

Ibi byabereye i Luanda ho muri Angola mu nama ya gatandatu ya ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ni inama yari iyobowe na Angola nk’umuhuza.

Gahunda yo gutsinsura FDLR yari yarashyizweho mbere n’abakuriye ubutasi ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Congo, ariko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwanga kuyisinya.

Soma kandi: Hasohotse inyandiko ikubiyemo amabanga y’igihango gikomeye Tshisekedi afitanye na FDLR

Kuri iyi nshuro, abasesenguzi baganiriye na MY250TV bahuriza ku kuvuga ko bigoye kuba Tshisekedi yakwitandukanya n’umutwe wa FDLR dore ko bizwi ko interahamwe ziwugize zamaze kuvangwa n’igisirikare cya Leta (FARDC) ndetse hakaba n’abari mu mutwe urinda Perezida Tshisekedi.

Ikindi cyerekana ko Leta ya Congo itazubahiriza ayo masezerano ni imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwizwa na bamwe mu ba ministiri b’icyo gihugu barimo Minisitiri w’Ubutabera Constant Mutamba.

By’umwihariko uyu mutegetsi aherutse kuvugira i Goma ko azahemba uzamufatira Perezida Kagame, sibyo kandi yongeyeho ko hagomba guhigwa Abanyarwanda bakicwa kuko ari abanzi.

Imvugo nk’izo ndetse no kugenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa amaserano ya Luanda byerekana ko Tshisekedi idateze kurandura na rimwe umutwe wa FDLR cyangwa ngo yiyunge n’u Rwanda.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bushingiye ku kwitwaza u Rwanda no kurubeshyera mu rwego rwo kuyobya Abanye-Congo no kubarangaza kugira ngo batabona ko bananiwe kubakemurira ibibazo bibugarije.

Mu gihe Umiryango mpuzamanga n’ibihugu by’ibihangange byiteze igisubizo mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda, Tshisekedi we ibyo ntabikozwa kuko kuri we amaserano ya Luanda ni ibipapuro gusa!

Mugenzi Félix

Exit mobile version