Site icon MY250TV

Hasohotse inyandiko ikubiyemo amabanga y’igihango gikomeye Tshisekedi afitanye na FDLR

Mu mpera z’iki cyumweru kigeze ku musozo ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru hasesekaye inyandiko y’imikoranire ya Perezida Tshisekedi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ni inyandiko yanditswe n’ubuyobozi bukuru bw’Igisirikare cya Congo (FARDC) yoherezwa nk’ibwiriza  ku basirikari bakuriye za diviziyo muri icyo gisirikare.

Icyo ni ikindi kimenyetso simusiga cyongeye gushimangira igihango gikomeye Tshisekedi afitanye na FDLR.

Ibikubiye muri iyo nyandiko byagiye ahabona mu bihe byo kwongera gusubiranamo kw’imitwe ya ‘Wazalendo’  ndetse na FDLR.

Iyo nyandiko ikaba yari ikubiyemo amabwiriza yo kubuza FARDC kutagaba ibitero ku mutwe wa FDLR ko ahubwo bakwiye kuyifasha mu bijyanye n’ibikoresho bya gisirikari ndetse no guhanahana amakuru kenshi gashoboka.

Hakurikijwe amabwiriza yatanzwe na Tshisekedi, umuyobozi wa brigade ya 23 y’igisirikare cya Congo, Col Jean Claude Ndambo Mandjumba yashyize umukono ku masezerano yemeza imikoranire yeruye hagati ya FARDC  na Wazalendo-FDLR.

Ibyo ngo byakozwe bigamije kurwanya umutwe w’abarwanyi b’Abanye-Congo wa M23 bo bita “umwanzi umwe rukumbi”.

Ku rundi ruhande, Tshisekedi yisanze mu gihirahiro kubera kunanirwa kwubahiriza imyanzuro ya Luanda yamutegekaga kwitandukanya na FDLR banywanye.

Kuva aho iyo mikoranire ya Tshisekedi na FDLR ishinze imizi, ubu aho FDLR yinjijwe byeruye muri FARDC ni yo iba iri ku isonga mu bikorwa bya kinyamaswa bikorwa na FARDC kubera ko icyo gisirikari kigwije abanebwe, nta cyo bishoboreye.

Nyuma yo kubura ayo acira n’ayo amira, Tshisekedi yahisemo gukomeza inzira yatangiye yo kwomatana n’umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ibyo byatumye uyu mutwe ukomeza kubiba  ingengabitekerezo ya Jenoside nubwo bwose ku rwego rw’akarere hakomeza gukorwa ibishoboka ngo amahoro n’umutekano bigaruke. 

Ibi byose rero binatuma Tshisekedi atagira ububasha na bucye ndetse n’ijambo kuri M23 ngo ayibuze gukomeza kurwana cyane ko abayigize barwanira kubaho kwabo ndetse bakaba bagamije kubohora igihugu cyabo cyose ngo kive mu maboko mabi ya Tshisekedi.

Ibi byose ni ibikomeza gushimangira ko iteka Tshisekedi avuga kimwe agakora ikinyuranye nacyo.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version