Site icon MY250TV

Havumbuwe andi mayeri ya MONUSCO na Tshisekedi agamije gukingira ikibaba FDLR

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) yemeje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2026 yasubije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Abanye-Congo 39 babeshye ko bahoze ari abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ni igikorwa cyabereye imbere y’itangazamakuru n’abayobozi bo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Congo (MONUSCO).

U Rwanda rwafashe iki cyemezo nyuma yo kuvumbura amanyanga yakozwe n’inzego zishinzwe gufasha gutahuka ku bushake abanyarwanda bashowe mu mitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR , aho byagaragaye ko aboherezwa atari abanyarwanda ahubwo ari abanye-congo.

Soma kandi: Hasohotse inyandiko ikubiyemo amabanga y’igihango gikomeye Tshisekedi afitanye na FDLR

Iryo tangazo rya RDRC riragira riti:”Ku mugaragaro, RDRC yacyuye Abanye-Congo 39 kuri uyu wa 19 Nyakanga 2026, nyuma y’isuzuma ryemeje ko babeshye ko bahoze ari abarwanyi ba FDLR, bityo ntibari bujuje ibisabwa na gahunda y’u Rwanda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare”.

Amakuru yizewe aturuka mu bice Leta ya Congo igenzura, aremeza ko MONUSCO ishuka aba baturage ba Congo ngo biyitirire kuba abarwanyi ba FDLR maze nayo ikabizeza kubaha amafaranga.

Ikindi kandi ni uko mu bufatanye na Tshisekedi aya ari nayo manyanga akoreshwa n’izi  ntumwa z’ Umuryango w’Abibumbye(ONU) mu ikinamico yabo yo kubeshya amahanga ko  abanye-Congo bari kwitabira gahunda yo gusubizwa mu buzima busanzwe, (Désarmement, Démobilisation et Réintégration) en République démocratique du Congo ,DDR).

Amasezerano y’amahoro ya Washington Perezida  Tshisekedi yasinye kuwa 4 Ukuboza 2025 amutegeka kurandura burundu umutwe w’iterabwoba wa FDLR nyamara ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko aho gushyira mu bikorwa izo nshingano ahubwo akomeje kurwana umuhenerezo mu gucura imigambi yo guhishira abo banzi b’amahoro mu karere.

Perezida Tshisekedi yeruye ko FDLR ari ndakorwaho kuko yayihaye rugari mu nzego z’umutekano, haba muri FARDC, muri Wazalendo by’agahebuzo ikaba inakoreshwa mu mutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru mu gihugu (GR) n’abandi bantu bakomeye.

Aho gutegereza ko Tshisekedi azarandura FDLR si ugutegereza ko ikimasa kizakamwa?

Biraro Erneste

Exit mobile version