Interahamwe n’ibigarasha nibafashe hasi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’interahamwe, abajenosideri n’ibigarasha muri iyi minsi bavuye mu myobo basanzwe bihishamo aho bari mu rugamba badashobora kutsinda rwo gucengeza amatwara yabo bagambiriye guteranya abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na FPR-Inkotanyi yabarokoye.
Ni ibintu byatangiye mu cyumweru gishize ubwo humvikanaga urupfu rw’uwarokotse Jenoside wishwe by’agashinyaguro mu Burasirazuba bw’igihugu ndetse hakagaragara uwamwishe ndetse akaba yiyemerera ko yakoze icyo cyaha aho ubu ari muri gereza.
Mu bugome n’ubushinyaguzi interahamwe, abajenosideri n’ibigarasha basanganywe bose bashaka kumvisha ababakurikira buhumyi ko “Leta iri inyuma” ya buriya bwicanyi ndetse n’urundi rugomo rujya rukorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gusa ayo ni amanjwe n’igitambambuga kitapfa kwemera kuko abagize FPR-Inkotanyi ntibatanze ibitambo bahagarika Jenoside ngo noneho nyuma y’imyaka 30 abe ari bo basonga abo barokoye!
Icyo izi inyangabirama zikwiye kumenya ni uko Leta y’u Rwanda itazazidebekera cyangwa ngo ikure mu rujye mu kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu gihe hagaragara abashaka kubibasira nk’uko Umukuru w’Iguhugu aherutse kubikomozaho mu ijambo yavugiye mu ihuriro rya 17 rya Unity Club yagize.
Yagize ati: “Abaca mu myanya y’intoki kubera ko igihugu gihendahenda cyiyubaka kigerageza kugorora ariya mateka yacu, abantu bakanyura mu myanya y’intoki bakagirira nabi abantu, iminsi yabo ni mbarwa!”
Udutsiko tw’Interahamwe n’ibigarasha dukwiye kumenya ko kugeza magingo aya kuba twarabuze Abanyarwanda batujya inyuma ari uko ubu u Rwanda rwubakiye ku musingi ukomeye w’ubumwe.
Ndayambaje Marc