Kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024 ni bwo Perezida Kagame yagize Mukantaganzwa Domitilla Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga maze nyuma y’iminsi ibiri na Sena imwemeza kuri uwo mwanya – ni inkuru mu bigaragarira buri wese yashegeshe interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi kubera ko Mukantaganzwa yagize uruhare mu icibwa ry’imanza zatumye izi nyangabirama zitorongera.
Amaganya y’izi nterahamwe n’abambari bazo barimo ikigarasha Jean Paul Turayishimye, akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye aho bari kuyobya uburari bavuga ko Mukantaganzwa “yakoze nabi” akazi ubwo yari ayoboye urwego rw’igihugu rwari rushinzwe Inkiko Gacaca rwabakaniye urubakwiye aho abenshi izi nkiko zabakatiwe burundu badahari.
Gusa aba banzi b’amahoro birengagiza ko Mukantaganzwa ari umubyeyi w’inyangamugayo ndetse ubwo bunyangamugayo bwe bwatumye inshingano yahawe zo guhuza ibikorwa by’Inkiko Gacaca azikora neza ndetse zihesha isura nziza u Rwanda binandikwa mu mateka y’Isi.
Ikindi interahamwe n’abambari bazo birengagiza ni uko batarusha ubushishozi Perezida Kagame wongeye kugirira ikizere uyu mubyeyi amushinga rumwe mu rwego rukuru mu zigize imiyoborere y’u Rwanda.
Kuba interahamwe n’abambari bazo babujijwe amahoro n’inshingano zikomeye Mukantaganzwa yahawe mu rwego rw’ubutabera, bishimangira bafite ubwoba bw’uko ubunararibonye yakoresheje bigatuma Inkiko Gacaca zitanga umusaruro azanabukoresha mu kubahiga bukware maze bose bakisanga imbere y’ubutabera.
Ndayambaje Marc

