Site icon MY250TV

Interahamwe n’ibigarasha noneho bihaye gukura mu isoni sebuja Tshisekedi wataye ibaba i Buruseli!

Ku mbuga nkoranyambaga interahamwe n’abambari bazo bakomeje kugaragaza ko mu mitwe yabo harimo ubusa nyuma yo gushimangiza ijambo riterekeranye Tshisekedi yavugiye i Bruxelles mu nama ya ‘Global Gateway Forum’ bita uyu munyagitugu udashinga “umunyamahoro”.


Izi nyangabirama kuba zavuga ubusa budafite epfo na ruguru bw’uko “Tshisekedi yatsinze Perezida Kagame icy’umutwe” kandi ko “ari umunyamahoro” ntabwo bikwiye kugira uwo bitangaza dore ko kuri bo uwavuga wese u Rwanda nabi nabi cyangwa Perezida Kagame ari ikintu bishimira cyane.


Ibyo bavuga byose ni ukwikirigita bagaseka dore ko ukuri guhari kunyomoza ibitabapfu byabo.
Perezida Kagame ku ruhande rwe yakoze icyari cyamujyanye muri iriya nama yari igamije kongera imikorananire hagati y’ibihugu hagamijwe guhangana n’ibibazo byugarije Isi avuga ijambo ryiza rijyanye n’umujyo w’iyo nama.


Ni mu gihe Tshisekedi bari gushimagiza we nk’ibisanzwe yataye umurongo ajya kwiriza amarira ay’ingona yibasira u Rwanda arushinja kuba inyuma y’ibibazo we ubwe yateje igihugu cye.


Ni ibintu byatumye n’abaturage ayobora bamuha inkwenene bavuga ko nta na rimwe ajya avuga ibintu biri ku murongo.
Tshisekedi izi nterahamwe n’abambari bazo bashimagiza ntabwo ashobotse dore ko  yahisemo gukunda intambara kurusha amahoro ibintu akora binyuze mu gutesha agaciro inzira zose z’amahoro.

Muri izo nzira harimo ibiganiro by’amahoro by’i Nairobi ndetse n’iby’i Luanda muri Angola, no kugeza ku bindi biganiro by’ubuhuza bwa Qatar na Washington biri kuba ubu.
Uko izi nyangabirama zamushimagiza kose ntabwo bizigera bikuraho uko kuri.


Mukobwajana Linda

Exit mobile version