Abambari b’udutsiko tw’interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi bongeye kumvikana mu bihuha bidafite umutwe n’ikibuno byibasira ubuyobozi bw’u Rwanda nk’umuvuno wo kwikura mu kimwaro nyuma y’uko Tshisekedi bishingikirije akomeje kubura ijambo mu ruhando mpuzamahanga.
Ni ibihuha biri gukwiza by’umwihariko n’intagondwa z’interahamwe n’abajenosideri bo mu gatsiko ka FDU-Inkingi bigizwemo uruhare na Musabyimana Gaspard, umuhezanguni akaba n’umumotsi w’ako gatsiko.
Nk’urugero, uyu muhezangini aherutse kumvikana kuri YouTube abeshya abamukurikira buhumyi ko “Perezida Kagame yahuye n’uruva gusenya,’’ mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) iherutse kubera Addis Ababa muri Ethiopia aho yigaga ku kibazo cy’umutekano muke muri Congo.
Amahomvu ya Musabyimana nta kindi yari agamije kitari ukuyobya uburari cyane ko iriya nama yambitse ubusa Tshisekedi aho by’umwihariko yategetswe guhakarika mu maguru mashya ibikorwa by’ubwicanyi byibasira Abatutsi bo muri Congo no gucyura impunzi zirenga ibihumbi 80 ziri mu Rwanda mu gihe nyamara amaze iminsi yihunza ibyo bibazo.
Mu bigaragara imyanzuro y’iriya nama yashegeshe interahamwe kuko FDLR yabo igiye guhura n’uruva gusenya. Ibi bikaba aribyo byatumye umuvugizi wabo, umuhezanguni Musabyimana aza kuyobya abanyarwanda.
Inkotsa Musabyimana aribeshya cyane, kuko umugambi we wo guharabika u Rwanda no kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye uzahora umupfubana.
Umulisa Carol

