Site icon MY250TV

Umubano w’uburyarya: Interahamwe zihakanye Charles Onana nyuma y’uko ataye ibaba mu rukiko rw’i Paris

Nyuma y’uko urukiko rwo mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024 ruhamije umuhezanguni w’Umunya-Cameroon, Charles Onana, icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi interahamwe n’abazikomokaho batangiye kumwihakana.

Nk’uwitwa Norman Sinamenye Ishimwe uhagarariye agatsiko ka Jambo ASBL wakoze ibishoboka byose mu gushyigikira Onana mu rubanza, mu gahinda kenshi yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko icyo yita “amateka yacu [interahamwe]” adakwiye kwandikwa n’abanyamahanga nka Onana ahubwo ngo ari bo ubwabo bakwiye kuyiyandikira.

Soma: Bidatunguranye Charles Onana yahamwe n’icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, interahamwe n’abambari ba Tshisekedi babura aho bihisha!

Kwita Onana umunyamahanga mu gihe bari bashyigikiye inyandiko z’ibinyoma ze zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuvuga ko adakwiye kubandikira amateka ni ikimenyetso cyo kwitandukanya nawe no kumutaba mu nama nyuma y’uko atsinzwe urubanza interahamwe zari zimushyigikiyemo.

Si uwo gusa wagaragaje agahinda kandi kuko na mugenzi we Rugaba Patrick nawe yunzemo avuga ko ngo amateka yabo atazandikwa n’abanyamahanga, ibi bose babyandikanye agahinda n’ikimwaro nyuma yo gutsindwa kwa Onana.

Ibyo Sinamenye na Rugaba banditse bishimangira ko umubano wa Onana n’interahamwe wubakiye ku musenyi, gusa nta we bikwiye gutungura kuko interahamwe n’abajenosideri muri rusange bataye ubumuntu bakaba babayeho nk’ibikoko aho icyo bazi ari ukumena amaraso no kubiba amacakubiri.

Kuba umuhezanguni Onana yahamijwe ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikimenyetso cyerekana ko urugamba ubu rwo kurwanya abahezanguni rutangiye kandi nabariya babimazemo imyaka ubutabera buzabageraho byange bikunde.

Aho kujya ku mbuga nkoranyambaga dore ko zabaye ikibuga cyabo cyo gupfoberezaho no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, izi nterahamwe n’abazikomokaho bishyire hamwe bishyure akayabo k’amafaranga Onana yaciwe bitaramukomerana.

Urukiko rwaciye Onana gutanga ihazabu y’amayero 70 ku munsi mu gihe cy’iminsi 120, bivuze ko azatanga amayero 8400, atabikora akazafungwa iminsi 120.

Mugenzi Félix

Exit mobile version