Site icon MY250TV

Amategeko agomba gukora cyangwa hagakora ibindi, buri wese anyumve – Perezida Kagame ku bwicanyi bwibasira abarokotse Jenoside

Perezida Paul Kagame yamaganye ubwicanyi bumaze iminsi bwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino mu gihugu, avuga ko ubutabera bugomba gukora akazi kabwo kugirango ubwo bwicanyi buhagarare burundu.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tarikiya 12 Ukuboza 2024 mu Nteko ishinga Amategeko ubwo yakiraga indahiro ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla n’iya Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Hitiyaremye Alphonse.

Yagize ati: “Kwica abantu babuze amateka n’ubundi igihe cyose, banabuze n’ubuzima, hakaba hariho na politiki yaganisha aho, ishaka kugirira abantu, abarokotse, kubagirira nabi bakabasanga mu ngo zabo bakabica, amategeko agomba gukora nadakora hazakora ibindi. Ibyo ndabyatuye, ndabibabwiye, buri wese anyumve. Bigomba guhagarara.”

Mu minsi ishize hirya no hino mu gihugu humvikanye imfu zibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu bishwe harimo uwitwa Karekezi Vincent wishwe ku itariki ya 18 Kanama 2024 mu Karere ka Nyaruguru.

Harimo kandi Ntashamaje Enatha wishwe ku itarikiya 19 Kanama 2024 mu Karere ka Ruhango, Uwimana Martha wishwe ku itariki ya 14 Kanama 2024 mu Karere ka Nyaruguru na Mukakanyamibwa Béatrice wishwe ku itarikiya 4 Kanama 2024 mu Karere ka Karongi.

Hari kandi na Nduwamungu Pauline wiciwe i Rukumberi mu Karere ka Ngoma mu ntangiriro z’Ugushyingo 2024 aho uwitwa Nziza, mwene Ntihabose Theogene, yaje kwemera ko ari we wamwishe ndetse ajya no kwerekana aho yari yahishe umutwe wa nyakwigendera.

Nyuma y’izi mfu, abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha, interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino bagiye bumvikana bakina ku mubyimba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari nako bashaka kubateranya n’ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi ari nawo wahagaritse Jenoside.

Soma kandi:Imbuga nkoranyambaga ntiziteze kweza interahamwe n’abajenosideri, Musabyimanawa FDU-Inkingi yitonde!

Ku rundi ruhande, mu ijambo rya Perezida Kagame kuri uyuwa Kane yavuze ko hari n’abandi bakinisha politiki y’u Rwanda bakavuga amagambo atari ukuri, n’amahanga akabashyigikira bashaka kugaragaza u Rwanda, ubutabera bwarwo n’amategeko yarwo ko ari ubusa.

Ati “Ntabwo turi ubusa, ntabwo amategeko yacu [ari ubusa], ntabwo ubutaberamvuga bukwiriye kuba buriho, bwahinduka ubusa. Nta politiki yahindura ubutabera ubusa. Ntibishoboka.”

Ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu burumvikana cyane, abwirwa benshi akumva bene yo!

Ubwanditsi

Exit mobile version