Site icon MY250TV

Abanyarwanda baba mu Bufaransa mu byishimo nyuma y’ikatirwa ry’umuhezanguni Onana

Umuryango w’Abanyarwanda batuye n’ababa mu Bufaransa urishimira umwanzuro ukwiye wafashwe n’urukiko rw’i Paris wo guhamya icyaha Charles Onana, umuhezanguni w’Umunya-Cameroon uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uba mu Bufaransa.

Mu gihe interahamwe n’abajenosideri bo basuherewe kubera icyemezo cy’urukiko, uyu muryango wo washimye byimazeyo urukiko, maze usohora itangazo aho ugira uti : “Icyemezo cy’Urukiko rw’i Paris gishyize iherezo ku myaka 10 y’urugamba rwaberaga mu Bufaransa rwo guhangana n’ihakana ndetse n’ipfobywa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Mu gushima iyi ntambwe ubutabera bw’u Bufaransa bwateye, uyu muryango wibutsa ko ari bwo bwa mbere mu mateka y’icyo gihugu, urubanza rupfundikiwe uwakoze icyaha nk’iki atagizwe umwere.

Uru rugamba rwo guhangana n’ihakana ndetse n’ipfobya rya Jenoside mu Bufaransa rwatangiye mu mwaka w’2013, rukaba rushojwe abahakanyi batsinzwe; ni ubutumwa bukomeye ku bajenosideri ndetse n’udutsiko twose tubari inyuma mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye kuzirikana ko ukuboko kw’ubutabera ntaho kutagera, kandi ko isaha ni igera na bo bazabiryozwa.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version