Site icon MY250TV

Bombori bombori mu Nteko Nshingamategeko y’u Burundi!

Umuriro uri kwaka mu Nteko ishinga amategeko y’u Burundi, ntawamenya uzawuzimya! Nk’urugero imirimo y’iyi nteko ikomeje gusubikwa umusubirizo kubera ko umubare munini w’abadepite by’umwihariko abakomoka muri

CNDD-FDD ya Gen Neva biyemeje kuyitera umugongo

Imirimo y’iyo nteko isubikwa kubera ko umubare uteganywa kugira ngo inteko iterane utabasha kuzura – intumwa za rubanda zisiba zivuga ko zitishimiye akajagari ndetse n’amanyanga birangwa mu biro bikuru by’iyi nteko.

Aha, ushyirwa mu majwi cyane ni umunyamabanga mukuru w’inteko Ferdinand Sindarironka bamushinja ruswa. Amakuru yizewe agera kuri MY250TV avuga ko mu gukora urutonde rw’abadepite bagombaga kwitabira imikino ya EALA ibera i Mombasa, kugira ngo ujye ku rutonde waba umukozi cyangwa umudepite wasabwaga kwishyura amadorali ya Amerika 500.

Gusa, ibi ntawe bikwiye gutungura kuko byamaze kuba umuco muri iyi Leta. Amakuru akomeza avuga ko ndetse harimo n’abari kuri urwo rutonde kandi atari abakozi b’inteko cyangwa Abadepite.

Ku rundi ruhande, ubwo yari mu Nteko kuwa 12 Ukuboza 2024, Daniel Gelase Ndabirabe uyobora Inteko ishinga Amategeko y’u Burundi yumvikanye yibasira abadepite bagenzi abashinja gutanga amakuru ku bibera mu nteko.

Yagize ati: ”Mfashe uyu mwanya ngira ngo nihanangirize abantu bajyana amakuru mu mbuga nkoranyambaga. Kandi dushatse kumenya abo bantu twabamenya, murajye mwitonda kuko ibi byose byandikwa na bamwe muri mwe. Ubwo rero mujye mwitonda.”

Soma kandi: Dore ubujura bukomeye Perezida Ndayishimiye n’umugore we bari gukorera u Burundi

Umururumba no kwikubira byamaze kuba iturufu kuri Ndayishimiye n’agatsiko ke, aho badatinya kwikubira ibya rubanda. Izi ntumwa za rubanda zikwiye kwibutsa aya masiha rusahuzi ko u Burundi atari akarima kabo!

Biraro Ernest

Exit mobile version