Site icon MY250TV

Perezida Ndayishimiye, umugore we n’abajenerali babiri barakataje mu gucucura u Burundi

Amakuru yizewe agera kuri MY250TV aremeza ko hagati ya Nyakanga 2022 na Werurwe 2023 honyine Perezida w’u Burundi, Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” n’umugore we Angeline Ndayishimiye Ndayubaha bibye mu isanduku y’igihugu cyabo miliyoni 123 z’amadorali ya Amerika.

Mu byitso bya Ndayishimiye n’umugore we harimo kandi Gen Ildephonse Habarurema uyobora iperereza mu Burundi na Gen Aloys Sindayihebura usanzwe ari umunyamabanga wihariye mu biro bya Perezida Ndayishimiye aho amafaranga biba yoherezwa kuri za konti zafunguwe hanze y’u Burundi.

Kugeza mu Ukuboza 2024, Leta y’u Burundi irishyuzwa miliyoni 21 z’amadorali ya Amerika akomoka ku madeni ifitiye abacuruzi b’ibikomoka kuri peterori.

Hiyongeraho kandi n’amande akomeje gucibwa iyi Leta kubera amato apakiye peterori yafatiriwe ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzaniya kubera kutishyura aho buri bwato bubarirwa amande agera ku bihumbi 32 by’amadorali ya Amerika ku munsi.

Soma kandi: Dore ubujura bukomeye Perezida Ndayishimiye n’umugore we bari gukorera u Burundi

Nyamara inyuma y’uyu mugogoro w’amadeni  y’umurengera hihishe itsinda ry’abakomisiyoneri bashyizweho n’aka gatsiko mu gukomeza kwigwizaho indonke kuko buri faranga ryishyuwe ryose aka gatsiko kagomba kubonaho ijanisha runaka mu gihe Abarundi bo bakomeje kwicira isazi mu jisho.

Umururumba no kwikubira byamaze kuba iturufu kuri Ndayishimiye n’agatsiko ke, aho badatinya kwikubira ibya rubanda; urundi rugero rwiza ni uko ubu Banki Nkuru y’u Burundi yo bayihinduye nk’isanduku yabo bikoreramo uko bashatse.

Nyuma y’uko bigaragaye ko ikibazo cy’u Burundi ari agatsiko k’abayobozi gashaka kwikubira inyungu zose, Abarundi bakwiye gufata ingamba zibarengera.

Biraro Ernest

Exit mobile version