07-09-2026

Wisunga umugabo mbwa mugakubitanwa – Umuburo ku bigarasha bikomeje guhakirizwa kwa Tshisekedi!

0

Ibigarasha – abanyabyaha bahisemo kwirirwa bangara birya no hino ku Isi nyuma yo kunanirwa kubazwa inshingano nk’amwe mu mahitamo Leta y’u Rwanda ishyize imbere, badukanye umuvuno wo gushimagiza no gucinya inkoro kuri Tshisekedi utegeka Congo kugira ngo bakunde babonye icyo bashyira mu bifu byabo cyane ko ari binini cyane!

Abarimo uwitwa Joseph Ngarambe na Sixbert Musangamfura, baherutse kumvikana basakuza cyane ku muzindaro wa YouTube bavugabavuga ko Tshisekedi “yagaruye icyubahiro kuri Congo” kubera ko ngo ajya kurega u Rwanda mu mahanga “akumvwa”.

Ni mu gihe nyamara amahanga, by’umwihariko Umuryango Mpuzamahanga nta cyo wamariye Tshisekedi aho yirirwa asabira ibihano u Rwanda maze agusubizwa ko ahubwo agomba kwicara ku meza y’ibiganiro n’Umutwe wa M23 umurwanya.

Ibi bigarasha bikomeje guhakirizwa kuri buri wese ugamije kugirira nabi u Rwanda cyangwa kuruvuga nabi, ntawe bikwiye gutangaza, cyane ko ari wo muvuno bihaye bitewe n’uko iterambere ry’u Rwanda n’ubumwe bw’ Abanyarwanda bibarya ahantu, noneho ikaba n’inzira yo guhaza inda zabo zanze kuzura.

Aba kandi bakwiye kwibuka ko uko bacinya inkoro kuri Tshisekedi ari nako bazarindimukana nawe!

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading