Kuva ishyamirana hagati y’ umutwe wa M23 n’ ubutegetsi bwa Tshisekedi yatangira, u Rwanda rwakunze kwibasirwa cyane. Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwagiye bushora imari mu gusakaza ibinyoma bigaragaza u Rwanda nka nyirabayazana w’ibibazo bya Kongo. Nyamara ibi byose bikorwa mu rwego rwo kwihunza inshingano zo gukemura ibibazo by’ igihugu.
Bimwe muri ibyobinyoma:
“U Rwanda rufasha umutwe wa M23.”
Iki ni ikinyoma kitajya kiva mu kanwa k’Abanyekongo bashyigikiye ubutegetsi bwa Tshisekedi. Ni ikinyoma cyakunzwe gusigirizwa n’ibitangazamakuru bitandukanye biterwa inkunga n’ububutegetsi. Nyamara M23 igaragaza ko igura intwaro n’abasirikare ba FARDC, ndetse bukoresha zimwe mu ntwaro uyu mutwe wari warahishe mu bice bari barigaruriye muri 2013. Ikindi kandi M23 ivuga ko mu mirwano na FARDC, ihakura imbunda nyinshi kuko abasirikare bayo bazwiho kuzita bakiruka.
“U Rwanda rwiba amabuye y’agaciro ya Congo.”
Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa gikoreshwa n’ ubutegetsi bwa Tshisekedi. Gusa ukuri ni uko ubwo ibihugu by’Afurika byakatwaga mu nama y’I Berlin, amabuye y’ agaciro ntiyimukiye muri Congo. U Rwanda narwo rufite umutungokamere ndetse mwinshi.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli, Mine na Gaz (Rwanda Mining Board: RMB) cyatangaje ko nibura muri 2023 ingano y’amabuye y’agaciro yacurujwe ku isoko mpuzamahanga igera kuri toni zirenga 5500 yavuyemo miliyoni zirenga 241,8 z’amadolariya Amerika. Ndetse n’urwegorwa RDB rwagaragaje ko abantu bavuga ko u Rwanda “nta mabuye y’agaciro rugira”, ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Ibinyoma bikoreshwa ni byinshi mu rwego rwo gushora u Rwanda mu bibazo bya Congo, gusa abantu bakwiye kujya bashishoza kuko ubutegetsi bwa Congo buyobowe na Tshisekedi bwakunze kugaragarwaho umuco wo kutuzuza inshingano zawo bityo bwihitiramo gutwerera ibibazo abandi.
Mutijima Vincent &Ndayambaje Marc

