Site icon MY250TV

Ndayishimiye washakaga guhirika ubuyobozi bw’ u Rwanda ariho aratakambira u Rwanda asaba ibiganiro

Mu gihe kitageze ku kwezi, Perezida Ndayishimiye Evariste asabye kuganira n’ u Rwanda inshuro zigera kuri ebyiri, ibyo abantu bakomeje kwibaza ni impamvu itumye uyu mugabo witangarije ko azafasha urubyiruko rw’ u Rwanda gukuraho ubuyobozi bwabo ariwe amavi ye yabaye nk’ ay’ ihene atakamba ngo aganire nabwo.

Mu ibanga rikomeye, tariki ya 10 Werurwe, Ndayishimiye yasabye ibiganiro n’ u Rwanda. Ni ibiganiro byabereye mu Kirundo aho inzego z’ iperereza z’ ibihugu byombi zahuye maze zigirana ibiganiro.

Ibi biganiro byaje bisanga ibindi byari biherutse kubera mu Rwanda ku itariki ya 21 Gashyantare 2025 nabyo bisabwe na Ndayishimiye, aho yari yohereje intumwa ziyobowe na Jenerali Majoro Habarurema Ildephonse ukuriye iperereza mu Burundi ndetse na Koloneli Manirakiza Jean d’ Affaires.

Ubwo yari mu Kirundo tariki 11 Gashyantare 2025, Perezida Ndayishimiye yumvikanye akangurira abaturage baho kwitegura intambara n’u Rwanda.

Yagize ati: ”ntimukaryame ngo musinzire kuko mufite umuturanyi mubi…Mwebwe mwitegure kandi ntimugire ubwoba.”

Uretse gukangurira Abarundi kwanga abaturanyi babo b’ Abanyarwanda, Ndayishimiye ntiyigeze agira isoni zo kwerura urwango afitiye u Rwanda mu gihe cyose yabaga abonye akaryo k’ uko ubutumwa bwe burenga imbibi z’ akarere maze bukagera ku rwego mpuzamahanga.

Ingero nziza ni nk’ amagambo yatangarije imbere y’ abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi ndetse n’ ayo yatangarije I Kinshasa. Aha hose imbwiraruhame ze zose zaranzwe no kwikoma u Rwanda we yita “umwanzi” ndetse no kwerura ko hagomba kuba intambara yeruye mu karere byose bigamije gushoza intambara ku Rwanda.

Ibyo Ndayishimiye yakora byose, akwiye kumenya ko u Rwanda ahora yitwaza mu mafuti ye y’ imiyoborere mibi bitazamutabara mu gihe abaturage be akomeje kubeshya bamuhindutse.

U Rwanda ntirushishikajwe no guteza intambara n’ imwe mu karere ahubwo rurangajwe imbere no gushaka icyazana amahoro arambye mu karere.

Biraro Ernest

Exit mobile version