Site icon MY250TV

Nk’uko bisanzwe nka misa, Tshisekedi yatangiye guhakana ko yasabye gushyikirana na M23

Nyuma y’aho Tshisekedi aviriye muri Angola yemeranijwe na Perezida João Lourenço ko guhera tariki 18 Werurwe 2025 hazatangira ibiganiro hagati y’ ubutegetsi bwe ndetse n’ umutwe wa M23, Tshisekedi yatangiye kwiraza inyanza yihunza ibiganiro we yiyemereye.

Biciye muri Patrick Muyaya usanzwe ukwirakwiza ibihuha n’ ibinyoma bya leta ya Tshisekedi, yumvikanye ata amatakaragasi yo kwihunza icyemezo cyafashwe cy’ ibiganiro; aho yavuze ko ibiganiro by’ Angola ntaho bihuriye na M23.

Ibintu avuga yirengagije ko inama y’Abakuru b’ibihugu ba SADC na EAC yabereye I Dar salaam mu kwezi kwa kabiri yanzuye ko amasezerano ya Luanda agomba guhuzwa n’aya Nairobi.

Mu bigaragara, Tshisekedi akomeje kotswa igitutu cyo kuganira n’ Abanyekongo bagenzi be ba M23, ibintu yemera ari kumwe n’abayobozi batandukanye b’ ibihugu ariko yagera I Kinshasa akabikerensa kubera imitego yagiye yitega yo kwita M23, umutwe w’ iterabwoba.

Ndetse bamwe mu bagize uyu mutwe yagiye ashyiraho ibihembo ku uwari we wese uzabica cyangwa uzabafata akabashyikiriza ubutabera.

Kuba umutwe wa M23 umaze kwigarurira Kivu ya ruguru n’ iy’epfo, haribazwa niba uyu mutegetsi ukomeje kwiraza I Nyanza azemera guhara ubwo butaka bugahinduka agace kigenga, cyangwa azageraho akemera kwicara agatega ugutwi Abanyekongo bagenzi be.

Gusa aho bigeze, Tshisekedi bimaze kugaragara ko ari umutegetsi washimangiye ko yokamwe n’indwara yo kubeshya, ndetse udashobora kubahiriza amasezerano yose yasinyiye.

Ibintu biri mu bibangamira perezida wa Angola, Lourenço nk’umuhuza mu kibazo cya Kongo, aho atatinye kuvuga ko bimunaniza ndetse ko ari hafi gutanga imihoho. Tubitege amaso.

Biraro Ernest

Exit mobile version