Site icon MY250TV

Burundi: Perezida Ndayishimiye wagwatiriye igitoro umenya ashaka ko Abarundi barwara bwaki nk’ iyo yarwariye mu ishyamba

Ng’iyi ingingo nyamukuru yari yateranirije hamwe kuri uyu wa 11 Werurwe 2025 Abarundi bo mu nzego zitandukanye itumijwe n’ ishyirahamwe rishinzwe kurwanya ruswa n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta (OLUCOME), nyuma yo kubona ko igihugu cyabo gikomeje kugana habi kubera ingaruka z’ ibura ry’ibikomoka kuri petelori [Igitoro].

OLUCOME ihamya ko mu Burundi hatabuze abashoramari bafasha mu gukemura iki kibazo. Umwe muri bo witwa Karimunda Sabine yagize ati:” Sinibaza ko ikibazo gikomeye gituma tutabona igitoro ari ikibazo cy’ amafaranga. Yego turemeranya ko amadevize atari menshi cyane. Ariko iyo ndebye ibindi bikorwa byubakwa birimo amahoteli n’ibindi n’ibindi biraduhamiriza ko abanyemari b’ Abarundi baramutse bahawe uburenganzira batananirwa kutugezaho igitoro”  

Mugenzi we Gilbert Nyawakira we ntiyigeze arya iminwa mu kugaragaza ko Ndayishimiye n’umugore we ari bo bari inyuma y’ibi bibazo byose.

Ubwo yakomozaga kuri SOPEBU, ishyirahamwe ryahawe uburenganzira rukumbi bwo kwinjiza no gucunga igitoro mu Burundi, yagaragaje ko mu mikorere yaryo harimo amanyanga akomeye cyane. Tubibutse ko iri shyirahamwe riri mu maboko y’ umugore wa Ndayishimiye.

Nyawakira yagize ati:“Muri iyi minsi turabona y’ uko haza n’icyo gike, mbega icyo gike cyo gicungwa gute? Amasitasiyo gitangirwaho turayabona ariko gitangwa nabi cyane”.

Mu gahinda kenshi, Nyawakira yakomeje agaragaza uburyo leta itangaza umubare w’amalitiro winjiye mu gihugu nyamara bajya kuyishaka kuri za sitasiyo bakabwirwa ko yarangiye.

Kubera ubukene bw’igitoro, leta yashyizeho uburyo bwo gusaranganya uduke twabonetse aho kuyibona ubanza kwiyandikisha, ugahabwa itariki uzajya kunyweshereza ndetse ukagenerwa n’ingano y’ amalitiro uzahabwa.

Ikibazo cy’igitoro cyabaye agatereranzamba mu Burundi. Kuba Abarundi ubwabo bahamya ko bafitiye umuti iki kibazo, harabura iki ngo leta ibigiremo uruhare? Aho Perezida Ndayishimiye weguriye igitoro umugore we ufite ubumenyi hafi ya ntabwo, ntiyaba ashaka ko Abarundi barwara ya bwaki yabacyuriraga ko yarwaye atarafata ubutegetsi?

Biraro Ernest

Exit mobile version