Abanyarwanda bakoranye na sosiyete za Leta y’u Bubiligi mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bahishuye uburyo icyo gihugu cyasahuye amabuye y’agaciro y’u Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni kugeza mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ngiruwonsanga Jean Marie Vianney watangiye gucukura amabuye y’agaciro mu 1975, na Kayinamura André watangiye gucukura mu mwaka wa 1977, ni bamwe mu bahamya ko bakoranye n’Ababiligi ariko ngo nta terambere bigeze bageza ku baturage.
Kuri Kayinamura wakoreye sosiyete SOMIRWA ((Société Minière du Rwanda), yahamirije Imvaho Nshya ko amabuye yose yacukurwaga yahitaga yoherezwa mu Bubiligi, ndetse ko bahembwaga umushahara w’intica ntikize. Yitanzeho urugero ko yahembwaga ibiceri 78 by’ u Rwanda
Avuga ku kuba ntacyo Ababiligi bamariye iterambere ry’u Rwanda, Kayinamura yahamije ko n’ibitaro bya Rutongo bitwa ko bubatse babyubatse mu rwego rwo kwifashisha mu kuvura abakozi babo babaga bakomerekeye mu kirombe,.
Yagize ati: “Ibitaro bya Rurondo byari ibyabo noneho n’ abakozi babo ugize ikibazo bakahamuvurira, mbere na mbere habanzaga kuvurwa abakozi b’umuzungu, bamara kuvurwa n’abaturage bakavurwa.”
Yunzemo ati: “Uretse kuba Ababiligi barashoboye kubaka inzu zabo zacumbikagamo abakozi babo nk’ ahitwa ‘Camps Paris’, munsi y’Ibitaro bya Rutongo n’ahitwa muri Village i Gasambya, nta kindi gikorwa cy’iterambere batwubakiye.”
Mugenzi we Ngiruwonsanga uri mu kiruhuko cy’izabukuru na we wakoranye n’Ababiligi muri SOMIRWA yari ihagarariwe n’Umubiligi Van Den Branden, ahamya ko mu myaka yose Ababiligi bamaze bacukura gasegereti na wolfram mu misozi ya Masoro muri Rulindo nta kintu bagejeje ku bahatuye.
Ati: “Ababiligi bavuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu 1986, Leta aba ari yo ijya mu bucukuzi bw’amabuye ariko Ababiligi nta cyo batugejejeho.”
Kayinamura ahamya kandi ko Ababiligi bahishe Abanyarwanda amabuye y’agaciro kuko kugeza ubu hari ahataracukurwa, ndetse ko amakarita Ababiligi basize ari yo agikoreshwa mu gucukura ahari amabuye.
Ikindi gishimangira kamere mbi y’u Bubiligi ni uko bukomeje gushinja u Rwanda “kwiba amabuye y’agaciro ya Congo” mu gihe nyamara buzi neza ko u Rwanda rufite ayabwo cyane ko bwanayibye igihe kinini cyane.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko yaciye umubano n’u Bubiligi kubera imyitwarire igayitse yabwo aho bwumva ko bwakomeza gukora icyo bwishakiye mu Rwanda mu gihe rugihanganye n’ingaruka z’imiyoborere bwimitse yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Biraro Ernest

