Site icon MY250TV

Ndayishimiye na Tshisekedi mu gakungu gashobora gushyira Akarere mu kaga

Umunyagitugu Tshisekedi utegeka Congo kuri uyu wa Kabiri tarikiya 25 Werurwe 2025 yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Kayikwamba Wagner, i Gitega nk’intumwa ye yari ishyiriye ubutumwa Ndayishimiye bwo kumutera akanyabugabo mu mugambi mubisha wo gukomeza guteza umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

Ndayishimiye uzwiho kuba yarananiwe kuyobora igihugu cye,kuri ubu niwe uri kurwana intambara ya Tshisekedi afatanyije n’Umutwe- w’iterabwoba wa FDLR, gusa M23 barwanya ikomeje kubakubita inshuro ari nako irinda Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi aba bategetsi bombi bashaka gutsemba muri Congo.

Ubutumwa bwazanwe na Kayikwamba bwasanze Ndayishimiye ageramiwe, cyane ko akomeje gupfusha abasirikare umusubirizo ndetse n’umutima we ukaba utari mu gitereko kubera ko afite ubwoba bw’uko intambara ishobora kumusanga i Gitega.

Ibyo byanamuteye guhamagaza BBC – Umuzindaro w’abajenosideri maze ateragura imigeri avuga ko azatera u Rwanda mu gihe intambara izaba imugezeho, ibyo abivuga mu icengezamatwara ry’uko ngo“M23 ari u Rwanda”bikaba ngo ari iyo mpamvu azarutera.

Ntakindi ubutumwa bwa Kayikwamba buturutse kuri Tshisekedi buvuze bitari ugusaba Ndayishimiye gukomeza kubungabunga umubano wabo mu guteza umutekano muke no kwica Abatutsi b’Abanye-Congo.

Biragaragara ko Tshisekedi na Ndayishimiye badateze gushyigikira amahoro mu karere, bombi bahuje kugira urwango ku batutsi biherekejwe n’ingengabitekerezo yabarenze.

Ntabwo akarere k’ibiyaga bigari gateze kubona amahoro mugihe aba bombi bakiri ku buyobozi!

Mukobwajana Linda

Exit mobile version