Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abajenosideri ruharwa bakidegembya hirya no hino ku Isi by’umwihariko mu Bwongereza.
Mu bajenosideri bizwi ko bamaze igihe ku butaka bw’uBwongereza harimo Celestin Mutabaruka, Dr Vincent Bajinyawiyise “Vincent Brown”, Emmanuel Nteziryayo, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza n’undi wagatandatu ukiri gukorwaho iperereza.
Aba bajenosideri bari mu buzima busanzwe muri icyo gihugu, nk’urugero Celestin Mutabaruka ubu ufite urusengero abereye pasiteri mu Bwongereza aho yirirwa avundereza mu bayoboke be uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ni mu gihe uwo mujenosideri yohereje interahamwe kwica Abatutsi ku musozi wa Muyira muri Bisesero, Mutabaruka kandi ni se w’umusore witwa Peter Mutabaruka nawe uhora ku mbuga nkoranyambaga atagatifuza ibyaha bya se ari nako yibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.
Vincent Bajinya we aho kubarizwa muri gereza ngo aryozwe uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubu akora akazi k’ubuganga mu Bwongereza.
Mu gihe mu gihe cya Jenoside n’ubundi Bajinya yari umuganga mu kigo cya ONAPO aho bizwi neza ko yayoboraga inama zaberaga iwe mu rugo zigamije kunoza umugambi wo gutsemba Abatutsi.
Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayona Celestin Ugirashebuja bo bari ba bourgmestre mu makomini ya Kinyamakara, Mudasomwa and Kigoma, mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro mu majyepfo y’u Rwanda, bazwiho kuba baratanze amabwiriza yo kwica Abatutsi bagera ku bihumbi 5 biciwe mu ishuri rya Murambi.
Soma kandi: Bamwe mu bajenosideri bakidegembya mu Bwongereza basabiwe koherezwa mu Rwanda
UBwongereza kimwe n’ibindi bihugu bigiseta ibirenge mu kugeza imbere y’ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa ibi bihugu bikwiye kuzirikana ko abajenosideri ari nk’ibirayi biboze,bityo ko umwanya ubakwiye ari gereza.
Ndayambaje Marc

