Site icon MY250TV

Bene Habyarimana “Kinani” ntibashobora guhanagura uruhare rwe mu itegura rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Habyarimana Jean-Luc, umuhungu w’umunyagitugu Habyarimana Juvénal wategetse u Rwanda, akomeje gukwiza ibinyoma bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gukura icyasha kuri se wayiteguye.

Gusa ibyo uyu Jean Luc abikoreshwa n’ikimwaro kivanze n’ubwoba aterwa no kuba nyina Agathe Kanziga aherutse kongera guhagurukirwa n’ubutabera bw’u Bufaransa ngo aryozwe uruhare yagize mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.

Mu gusoza icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yagaragaje ko umuryango wa Habyarimana ntaho wahera uhakana uruhare rwe mu itegurwa ry’umugambi wa Jenoside.

Yagize ati : “Itegurwa rya Jenoside kuva mu 1990 kugeza mu 1994 hakozwe icengezamatwara ryo kwambura Abatutsi ubwenegihugu bitwa abagande, inyangarwanda, bikwizwa mu nzego zose ndetse bikurikirwa n’imbwirwaruhame z’amashyaka akangurira abahutu gufata imbunda n’imihoro bakica Abatutsi.”

Yakomeje agira ati: “Ijambo ryo gutembatsemba no kwishyira hamwe kw’abahutu hagakorwa itsembatsemba ry’abatutsi ryatangajwe mu 1990 rishyirwa muri gahunda na leta ya Habyarimana”

Soma kandi: Yategetse ko imibiri y’Abatutsi igaburirwa ingurube – Ubundi bugome ndengakamere bwa Agathe Kanziga Habyarimana

Uko biri kose iteka ukuri ni ko gutsinda, abo mu muryango wa Habyarimana Juvenal bakwiye kumenya ko ntaho bateze gucikira ukuboko kw’ubutabera kuko uruhare rwa Habyarimana Juvenal n’umugore we Kanziga mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi rurigaragaza.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version