Kuva ejo hashize interahamwe, abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi ndetse n’ababakomokaho bahugiye mu kwikirigita bagaseka ko Agathe Kanziga Habyarimana, umupfakazi w’umunyagitugu Habyarimana Juvénal, “atakiryojwe” uruhare rukomeye yagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Gusa barishuka cyane!
Ibyo izo nyangabirama zibihuza n’amakuru yakwiriye mu itangazamakuru ko ubutabera bw’uBufaransa bwahagaritse iperereza bwakoraga ku ruhare umujenosideri Kanziga yagize muri Jenoside.
Abasizoye ku mbuga nkoranyambaga harimo abana b’uyu mujenosideri barangajwe imbere na Jean Luc Habyarimana, interahamwe n’abajenosideri bibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi, abahezanguni bo muri Jambo ASBL igizwe n’abakomoka ku bajenosideri, n’izindi nyangabirama.
Ni mu gihe nyamara uruhare- rw’uyu mukecuru w’umugome muri Jenoside yakorewe Abatutsi rufitiwe ibimenyetso byinshi ku buryo impamvu imwe yonyine yatuma icyaha cya Jenoside kitamuhama ari uko gusa yaba itarabaye.
Nk’urugero, Kanziga yahoze ari mu b’imbere mu cyari cyizwi nka”Akazu” cyateguye ndetse gishyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.
Ubugome ndengakamere bwamuranze by’umwihariko mu gihe cya Jenoside bwatanzweho ubuhamya mu bihe bitandukanye na bamwe mu barokotse bari baturanye n’urugo rwa Habyarimana i Kanombe.
Bizwi neza ko uyu mukecuru ubwe yatanze amabwiriza ku buryo bweruye ku nterahamwe ndetse n’abasirikare bo mu mutwe warindaga umugabo we ngo bice Abatutsi,bamara kubica agategeka ko imibiri yabo igaburirwa ingurube.
Uko byagenda kose mu gihe isi yose yemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa,Kanziga mu gihe gikwiye azaryozwa uruhare yayigizemo kuko ibimenyetso bimushinja bihari ku bwinshi.
Ndayambaje Marc

