Umunyamategeko wunganira imiryango iharanira inyungu z’abaregera indishyi mu manza z’ababuranishwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Me Richard Gisagara, yatangaje ko icyemezo cy’abacamanza b’uBufaransa gihagarika iperereza kuri Agathe Kanziga kizajuririrwa.
Tariki ya20 Kanama 2025 ni bwo aba bacamanza bo mu rwego rw’iperereza bafashe icyemezo cyo guhagarika iperereza ku ruhare Kanziga wari umugore w’umunyagitugu Habyarimana Juvénal yagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mwanzuro washimishije abo mu muryango wa Habyarimana barimo umuhungu we, Habyarimana Jean-Luc, ndetse n’interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi.
Gusa Me Gisagara yahise atangaza ko n’ubwo hari8 abawishimiye barimo by’umwihariko abajenosideri batorokeye ubutabera i Burayi n’ahandi, abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abamunzwe n’urwango n’ababashyigikiye, iby’iyi dosiye bitararangira.
Ati “Ntimucibwe integer n’ibinezaneza byo ku ruhande rw’abajenosideri, abahakanyi, abamunzwe n’urwango n’ababashyigikiye. Iyi ni intambwe imwe gusa muri iyi dosiye. Haracyari intambwe y’ubujurire no gusesa urubanza. Ntabwo iyi dosiye yapfundikirwa itaragera muri ibi byiciro byose.”
Gisagara yakomeje agaragaza ko muri Gicurasi, ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu Bushinjacyaha (PNAT)ryeruye ko itemeranya n’icyemezo cy’aba bacamanza cyo guhagarika iperereza ku mujenosideri Kanziga, bityo ko imiryango iharanira inyungu z’abaregera indishyi yizeye ko ubujurire buzatangwa.
Ati “Nta mpamvu yatuma ibiro by’Ubushinjacyaha byamaze kugaragaza ko bitemeranya n’abacamanza ba mbere, bihagarika iyi dosiye itaragera ku bacamanza ku rwego rw’ubujurire nk’uko itegeko ribyemera.”
Umukecuru w’umugome Kanziga yari ku isonga ry’icurwa ndetse n’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yari mu gatsiko k’Akazu’; byongeye kandi abarokotse Jenoside ubwabo batanga ubuhamya bw’ukuntu uwamuhungiyeho wese yatangaga amabwiriza ku basirikare barindaga urugo rwe kumwica.
Ndayambaje Marc

