Ku wa 18 Mata 1994, Dr Théodore Sindikubwabo wari Perezida w’inzibacyuho w’u Rwanda hagati ya Mata na Nyakaga, yasuye Perefegitura ya Gikongoro akoresha inama abayobozi b’inzego z’ibanze mu rwego rwo kwihutisha ubwicanyi bw’Abatutsi mu gihugu.
Mu ruzinduko rwa Sindukubwabo i Gikongoro yakoranye inama na ba Perefe, hategurwa uko Jenoside igomba gukorwa i Kaduha, Murambi, Cyanika no muri Perefegitura yose ya Gikongoro. Yakanguriye kandi abaturage kutaba “Ntibindeba”.
Perefe Kayishema Clément ari kumwe n’Interahamwe, abajandarume n’abapolisi, yatanze itegeko ryo kwica Abatutsi bari bahungiye kuri sitade Gatwaro ku Kibuye.
Edouard Karemera, wagombaga kuba Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu yasuye Perefegitura ya Gitarama maze na we ashishikariza abaturage gukomeza kurimbura Abatutsi.
Kuri iyi tariki kandi Abatutsi bakomeje kwicwa hirya no hino mu gihugu.
Twibuke Twiyubaka.
Ubwanditsi

