Ku munsi nk’uyu, Leta y’abicanyi yakuyeho ku mugaragaro Perefe Habyarimana Jean Baptiste wari waragerageje gukumira ubwicanyi muri Butare, n’ubwo nawe yahigwaga kubera ko yari Umututsi, imusimbuza intagondwa Sylvain Nsabimana.
Umujenosideri Nsabimana yayoboye ubwicanyi hagati ya tariki ya 19 Mata kugera tariki ya 17 Kamena 1994, yafatiwe muri Kenya tariki ya 18 Nyakanga 1997 aburanishwa n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwamuhamije icyaha cya Jenoside ahanishwa igifungo cy’imyaka 18.
Perefe Sylvain Nsabimana yafatanije na Pauline Nyiramasuhuko, Shalom Arsène Ntahobali, André Rwamakuba, Sylvain Nsabimana, Alphonse Nteziryayo, Joseph Kanyabashi, Ladislas Ntaganzwa, Elie Ndayambaje, hamwe n’abasirikari barimo Major Tharcisse Muvunyi na Kapiteni Ildefonse Nizeyimana bari abayobozi mu ishuri rya gisilikare i Butare ryitwaga ESSO, gutsemba Abatutsi bo muri Butare.
Uwo munsi nibwo Perezida wa Leta y’abicanyi, Théodore Sindikubwabo, yahamagariye abanyabutare kurimbura Abatutsi aho by’umwihariko yasabye Abanyabutare kutaba ba “Ntibindeba” nk’uko yari yabisabye Abanya-Gikongoro ku munsi wari wabanje.
Mu Mujyi wa Kigali, uwo munsi Abasirikari ba Leta y’abicanyi bateye ibisasu kuri Sitade Amahoro hapfa abantu 19 bari barinzwe n’ingabo za MUNUAR.
Abatutsi biciwe mu Murenge wa Ngoma ubu ubarizwa ubu mu Karere ka Nyaruguru, ariko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yabarizwaga muri Komini Kigembe yayoborwaga na Burugumesitiri Semanyenzi muri Perefegitura ya Butare.
Tariki ya 19 Mata 1994 Abatutsi biciwe muri Kamonyi ahantu hanyuranye: Kigembe, ku Rutare rw’Abarenga, i Rwezamenyo (kuri Nyabarongo), mu ishyamba rya Karutare (Cyabihinga), no muri centre ya Kamonyi (ku masuka).
Abatutsi kandi biciwe ahitwa ku rutare rw’Abarenga, muri Kamonyi, kuri Nyabarongo. Ni urutare rushashe neza hafi y’uruzi. Amazi yarucukuye munsi ku buryo ugeze muri iyo ngobe yarwo adashobora kuvamo, ikindi aho ngaho hafite ubugari bunini.
Kuri iyi tariki Abatutsi biciwe kandi kuri paruwasi Mushubi, ku Kigo nderabuzima, Nyamagabe, i Gitwa, Gashinge, Kirwa ho muri Kamonyi, i Nyakanyinya mu Murenge wa Mururu ho mu karere ka Rusizi.
Ibikubiye muri iyi nyandiko tubikesha Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwa n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), wabisoma mu buryo burambuye unyuze HANO.
Ubwanditsi

