Tarikiya 22 Mata 1994 Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko Abatutsi barenga ibihumbi 35 bari bahungiye kuri Komini Huye barishwe.
Abo batutsi bari bahungiye kuri Komini Huye bari baturutse muri amwe mu makomini byegeranye arimo Mbazi, Maraba, Ngoma na Matyazo mu Mujyi wa Butare ndetse na Gikongoro.
Uwo munsi Interahamwe zishe Abatutsi muri “CELA” i Kigali, Abatutsi bari bahungiye kuri « monastere » y’ababikira b’ababenedigitine I Sovu no kuri « Centre de Santé » yabo nabo barishwe.
Abatutsi kandi biciwe ku Gisagara mu murenge wa Kansi no ku Kiyaga cya Cyamwakizi: abenshi babaga baturutse Nyaruhengeri, Huye, Nyaruguru, Nyamagabe n’utundi duce twa Gisagara.
Abatutsi barenga 800 bari baturutse mu bice bitandukanye bari bahungiye kumusozi wa Nzaratsi mu Ruhango nabo barishwe.
Kuri iyi tariki kandi Abatutsi barishwe ku Musozi wa Bibare muri Kamonyi, uwo munsi impunzi z’Abatutsi bahungaga ubwicanyi baturuka Nyaruguru zarishwe ku musozi wa Kabakobwa. Abicanyi benshi bari biganjemo abasirikare, abajandarume n’abapolisi n’interahamwe babagose batangira kubarasa.
Twibuke Twiyubaka.
Mukobwajana Linda

