Site icon MY250TV

#Kwibuka31:Inshamake y’ibyaranze tarikiya 25 Mata 1994

Tarikiya 25 Mata 1994 mu yahoze ari komini Shyanda Abatutsi bari bahungiye kuri Komini no kuri Paruwasiya Save, n’abari baturutse I Ndora na Muganza, Nyaruguru, Ruhashya bose barishwe.

Uwo munsi kandi Abatutsi bo muri Komini Muyira, Nyanza barishwe. Abatutsi bagera kuri 500 bari bahungiye kuri Centrale gaturika ya Mulinja babakuye kuri centrale interahamwe zababeshye ko bagiye kuri Komini Muyira kugira ngo zihabarindire ariko zibategera ahitwa mu Ruhubika zirahabicira.

Tarikiya 25 Mata 1994 Abatutsi barenga 100 biciwe kuri Nkomane ahahoze ikiraro cy’umugezi wa Nkomane. Abatutsi kandi barishwe mu Butansinda, icyo gihe hahurijwe Abatutsi benshi bari bavuye muri Komini Kigoma no mu nkengero, aba ari aho bicirwa. 

Kuri uwo munsi Abatutsi biciwe mu Gihisi ku Kibuga cy’umupira w’amaguru, ubu ni mu karere ka Nyanza, Abatutsi biciwe I Ruhashya.

Abatutsi bari baturutse mu bice bitandukanye birimo icyahoze ari segiteri Mutuntu, Mugano n’ahandi bose barishwe.

Twibuke twiyubaka.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version