Ikigarasha Jean Paul Ntagara umaze igihe abundabunda muri Canada akomeje kugaragaza ko abura amahoro iyo Abanyarwanda bari kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi Ntagara yabigaragaje by’umwihariko nyuma y’aho kuri uyu wa 20 Mata 2025 Abanyarwanda baba mu mujyi wa Bruges ho mu Bubiligi ndetse n’ inshuti zabo bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside.
Ku muzindaro rutwitsi w’uyu muhezanguni Ntagara yumvikanye yabuze ayo acira n’ayo amira ngo arasesengura amashusho y’urwo rugendo ngo yari yakuye ku mbuga nkoranyambaga dore ko nta n’ubushobozi yabasha kubona bwo kuva aho abunze muri Canada ngo agere mu kindi gihugu.
Nk’aho bidahagije, yasimbiye ku bari bitabiriye urwo rugendo atangira kubasebya abahimbira ubwenegihugu avuga ko atari Abanyarwanda, ko bameze nk’abibereye mu isoko ndetse ko ibyo bajemo batabyitayeho.
Soma kandi: Jean Paul Ntagara mu kuyobya uburari ku byaha by’amahugu byatumye yangara, aba ikigarasha!
Icyo Ntagara akwiye kumenya ni uko kwibuka Jenoside bidateze guhagarara ngo akunde abone amahoro, ikindi akwiye kumenya ni uko amateka y’u Rwanda yanditswe mu maraso adashobora kuyasibisha ubujajwa bwe bwo kuri YouTube.
Biraro Ernest

