Site icon MY250TV

#Kwibuka31: Inshamake y’ibyaranze tariki ya 24 Mata 1994

Tariki ya 24 Mata 1994 ubwicanyi bwibasiraga Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, hicwa by’umwihariko ku bwinshi Abatutsi bo muri Mayunzwe, segiteri imwe muri esheshatu zari zigize komine Tambwe.

Uwo munsi kandi Mu iseminari nto ya St Léon, muri Koleje St Joseph, mu Iseminari nkuru Philosophicum ya Kabgayi, mu mu nzu zahoze ari iza TRAFIPRO ariko haje kwitwa CND mu gihe cya Jenoside, no mu bitaro bya Kabgayi hose hari impunzi z’Abatutsi zarishwe.

Tariki ya 24 Mata 1994 ku Mugina haje igitero gikomeye kije kwica Abatutsi bari bahungiye ku Mugina, hari abari bageze mu kiliziya imbere bari babashije kurokoka.  Abicanyi babategetse gusohokamo, barasohoka, bageze hanze, abagabo bahita babicira aho mu kibuga.

Abatutsi barenga 30 bahungiye ku rusengero rwa ADEPR Mbuye ariko bose baje kuhicirwa n’abaturage, hanyuma bajugunywa mu cyobo bamenagamo  amayezi y’inka hafi y’ibagiro.

Ubwicanyi bwarakomeje mu gihugu Umututsi ahigwa bukware ngo yicwe.

Twibuke twiyubaka.

Mukobwajana Linda     

Exit mobile version