Tarikiya 29 Mata 1994 Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi aho by’umwihariko yari ifite umugambi wo gushakisha Abatutsi bose bari bihishe muri za Hoteli na za Kiliziya.
Abatutsi biciwe mu kigo cya Gisirikare cya Butotori (Marine), Rubavu. Uyu munsi kandi nibwo bwa mbere Akanama gashinzwe amahoro mu Muryango w’Abibumbye kize ikibazo cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.
Kuri iyi tariki Abatutsi barishwe kuri Paruwasi gatorika ya Shangi muri Cyangugu. Haje igitero gikomeye cyane cy’interahamwe zari zivuye mu Bugarama, zipakiye mu modoka 3, baje bitwaje imipanga, ubuhiri, imbunda na za grenades ubundi barabica.
Uwo munsi kandi Abatutsi biciwe kuri Sitade Kamarampaka i Rusizi.
Tarikiya 29 Mata 1994 Nyarushishi yahoze ari inkambi yabagamo Abarundi bahunze 1993 yazanywemo Abatutsi bavanywe mu Mujyi I Cyangugu, hanahungira abarokotse Jenoside ahandi nka Mibilizi, Shangi, Nyamasheke, Kibogora, barangije baricwa bose.
I Nyarushishi kandi hanabereye ibikorwa byinshi by’ubugome harimo gusambanya abakobwa ku gahato bikozwe n’Abafransa bari mu Rwanda muri Operation Turquoise.
Ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, uwitwa Umututsi wese aricwa, abandi abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki abenshi biciwe muri za Komini, no mu nsengero kuko bibeshyaga ko bashobora kuharokokera.
Twibuke twiyubaka.
Mukobwajana Linda

