Site icon MY250TV

#Kwibuka31: Inshamake y’ibyaranze tariki ya 1 Gicurasi 1994

Tariki ya1 Gicurasi 1994 Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wari ugamije gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Karama muri Nyanza barishwe.

Karama yari ituwe n’Abatutsi benshi cyane n’impunzi nyinshi z’Abatutsi bari baturutse mu bice bitandukanye barimo n’abari baje mu miryango yabo. Abicanyi barazamutse babakubira ku musozi batangira kubarasa, kubatera gerenade no kubicisha intwaro gakondo ndetse n’abageragezaga guhunga bicirwaga aho babategeye munsi y’umusozi.

Kuri uyu munsi Abatutsi biciwe kuri kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo. mu masaha ya saa kumi z’umugoroba ni bwo igitero cyaje kirimo interahamwe zari zivuye muri Nyabihu na za Kibirira zirimo abitwaga Abanyakiganda zuzuye imodoka za Daihatsu ebyiri zari iz’Uruganda rw’Icyayi rwa Nyabihu maze zirabica. Muri uwo mugoroba hishwe nk’abantu bagera ku 1000.

Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwarakomeje mu duce twose tw’igihugu, bukorwa kimwe, abenshi bishwe bahunga. 

Twibuke Twiyubaka.

Mukowajana Linda

Exit mobile version