Ku munsi nk’uyu, tariki ya 8 Gicurasi 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Ubwo bugome bwarenze uruvugiro aho n’abana b’impfubyi bicwa n’abarezi babo mu kigo cya SOS ku Gikongoro birengagije amahameshingiro ngenderwaho n’abashinze SOS.
Uwo munsi hishwe abana b’imfubyi b’Abatutsi mu kigo cya SOS ku Gikongoro. Venuste NYOMBAYIRE wari warihaye umwanya w’umuyobozi mukuru w’ikigo niwe wagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’izo mpfubyi.
Ikigo cy’impfubyi cya SOS Gikongoro cyakorwagamo cyane n’abahutu kuko n’abatutsi barimo bari bafite imyanya yo hasi. Kuri iyo tariki mu ijoro, abicanyi bamaze kwica abana bishe n’abakozi b’abatutsi ba SOS Gikongoro bahereye ku bari bakoze ninjoro bunakeye bakurikizaho abandi.
Jenoside yakorewe Abatutsi ifite umwihariko ukomeye ugaragarira mu bikorwa by’ubwicanyi bwakorewe abana n’abagore. Ni ikimenyetso cy’umugambi wa Jenoside wo kurimbura Abatutsi.
Mukobwajana Linda

